Abinyujije kuri Twitter ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, Disi Dieudonné yandikiye Minisitiri Gatabazi amugaragariza uko ikibazo bafitanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste, giteye.
Yamusabye ko mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, baha ikiruhuko Gitifu Habineza Jean Baptiste, kuko yatanze ubuhamya bw’ibinyoma mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ubwo yayoboraga Umurenge wa Kibirizi bigatuma abagize uruhare mu kwica abavandimwe be muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bagirwa abere.
Yagize ati “Nyakubahwa Minisitiri nabasabaga ko muri iki gihe twitegura kunamira inzirakarengane zakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi, mwaba muhaye ikiruhuko Habineza Jean Baptiste, gitifu w’Umurenge wa Nyagisozi (Nyanza) kubera igikorwa gipfobya Jenoside yakoze ubwo yari gitifu w’umurenge wa Kibirizi agahisha imibiri y’abacu yari yabonetse mu musarane.”
“Akajya gutanga ubuhamya butari bwo bigatuma abatwiciye bagirwa abere. Nyuma twitabaje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ngo adufashe kugarura iyo mibiri kandi byarakoze yose uko ari 4 ubu iri ku Murenge wa Busasamana Nyanza.”
Disi Dieudonné kuri ubu ubarizwa mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakomeje avuga ko Gitifu Habineza aramutse agaragaye mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, kwaba ari ukubakomeretsa.
Ati “Yarigishije imibiri y’abacu yari yarakuwe mu musarani, ayihisha urukiko maze rufungura abatwiciye. Bigizwemo uruhare na RIB ya mibiri yongeye kuboneka, RIB itegeka ko ijyanwa ku Murenge wa Busasamana bayihungishije Gitifu, kugeza ubu ikaba itarashyingurwa kubera Gitifu Habineza. Akarere ka Nyanza karabizi n’Intara y’Amajyepfo.”
Imiterere y’ibyo Gitufu ashinjwa
Icyaha Gitifu Habineza Jean Baptiste ashinjwa cyabereye mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibirizi mu 2018 ubwo mu musarani wa Musabyuwera Madeleine hakurwagamo imibiri ine bikekwa ko harimo ibiri y’abana ba ba Disi Didace (se wa Disi Dieudonné) bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo bari bahahungiye.
Disi Dieudonné avuga ko iyo mibiri ikimara kuboneka hakozwe raporo ishyikirizwa Akarere ka Nyanza n’Intara y’Amajyepfo, ariko nyuma yaho Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ruhamagaje Gitifu Habineza Jean Baptiste nk’umutangabuhamya mu rubanza, avuga ko muri uwo musarani hakuwemo umubiri umwe gusa w’umuntu mukuru.
Akomeza avuga ko akeka ko kuba Gitifu Habineza Jean Baptiste yaranze gutanga amakuru y’ukuri, yaba yarahawe ruswa kugira ngo Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien bari bakurikiranyweho kwica abo bana bagirwe abere.
Nyuma y’aho RIB yakoze iperereza ryimbitse kuri iyo mibiri, urubanza rukomereza mu Rukiko rwisumbuye rwa Huye, birangira Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien bahamwe n’icyaha cyo kwica abo bana bo kwa Disi Didace, bakatirwa igifungo cya burundu.
Mu Ugushyingo 2019 RIB, yatangaje ko yataye muri yombi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptiste, akurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe RIB yavuze ko dosiye ya Habineza ishyikirizwa ubushinjacyaha, kugira ngo buyifatire umwanzuro, ariko nyuma yaho yaje kurekurwa ngo aburane ari hanze. Nyuma yo gufungurwa yoherejwe kuyobora Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.
Aheruka kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye tariki ya 7 Mutarama 2020 ubwo yaburanaga ku gufungwa by’agateganyo. Icyo gihe yahakanye ibyo aregwa avuga ko nta bumenyi afite mu kumenya imibiri y’abantu, ari yo mpamvu yavuze ko ari umubiri umwe bakuye mu musarane. Urukiko rwanzuye ko akomeza gukurikiranwa adafunze.
Disi Dieudonné yavuze ko atumva ukuntu Habineza Jean Baptiste akiri umuyobozi kandi yaragize uruhare mu guhisha amakuru ku mibiri y’abishwe muri Jenoside.
Ati “Igituma nsaba Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu ni uko ibyo bintu na we akwiye kubimenya akamenya ko Gitifu Habineza Jean Baptiste yahemukiye umuryango wacu, yarawushinyaguriye. Yahemukiye umuryango nyarwanda na buri munyarwanda wese wababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko ibyo Disi Dieudonné yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ntacyo yabivugaho kuko ikibazo bafitanye kiri mu butabera.
Ati “Ubu ntacyo nabivugaho kuko byajyanywe mu nkiko, mutegereze ubutabera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko bategereje umwanzuro w’urukiko kuko kugeza ubu agifatwa nk’umwere.
Ati “Dosiye iracyari mu rukiko, dutegereje umwanzuro warwo kandi nibyo baburana.”
Disi Dieudonné yifuza ko n’ubwo urukiko rutarafata umwanzuro ku rubanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste, yahabwa ikiruhuko ntagaragare nk’umuyobozi mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!