Dr Biruta yagiriye uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu nk’uko ubutumwa Minisiteri ahagarariye yanyujije kuri Twitter bubivuga.
Perezida Azali Assoumani na we yanditse kuri Twitter agira ati “ Ejo hashize nishimiye kwakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu Ngoro ya Perezidansi ya Beit- Salam.”
“Ibiganiro byacu byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”
Dr Vincent Biruta yagiriye uruzinduko muri Comores mu gihe Perezida Kagame yakiriye Houmed Msaidie, intumwa yihariye ya Perezida Azali Assouman w’iki gihugu muri Kanama umwaka ushize.
Ntabwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byigeze bitangaza ibyari bikubiye mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, icyakora Dr Vincent Biruta, yari yabyitabiriye.
Mu butumwa bwa Houmed usanzwe ari Minisitiri w’Ubuhinzi, Uburobyi, Ubukorikori n’Ubukerarugendo akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Comores, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byari bigamije inyungu ku mpande zombi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!