Mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 2 Gashyantare 2024, Bemba yamenyesheje bagenzi be ko FARDC yakomeje ibikorwa bigamije gukura M23 muri iyi ntara.
Gusa ngo ibi bikorwa byakomwe mu nkokora n’uko uyu mutwe witwaje intwaro wakomeje kongera imbaraga z’abarwanyi ndetse n’ibikoresho.
Nk’uko radiyo na televiziyo bya RDC, RTNC, byabitangaje kuri uyu wa 4 Gashyantare, yagize ati “M2 yihagazeho imbere y’imbaraga z’igisirikare cyacu zo kugarura amahoro, umutekano n’ubuyobozi bwa Leta.”
FARDC yari yariyemeje gukura M23 mu bice byinshi igenzura muri teritwari ya Rutshuru na Masisi, yitabaza ingabo z’u Burundi, abacancuro, imitwe ya Wazalendo na FDLR ariko ntibyagize icyo bitanga.
Ubwo gutsinda M23 byari binaniranye, umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, wohereje abasirikare muri RDC kugira ngo bafashe FARDC; ariko na byo ntacyo biri gutanga kuko uyu mutwe witwaje intwaro ukomeje gufata ibindi bice byo muri Masisi.
Mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yafashe agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Kivu; ibyatumye umuhanda uhuza Goma, Sake na Minova (muri Kivu y’Amajyepfo) ufungwa.
Ubuyobozi bwa M23 busobanura ko abarwanyi bayo bari gufata ibindi bice mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage no gukumira ibitero FARDC n’abayifasha bari kugaba ku birindiro byayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!