Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 9 Kanama 2024, ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryari rimaze iminsi 10 ribera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo.
Urwego rw’abikorera bagaragaje ko iyo banki ikenewe mu buhinzi n’ubworozi bwo mu Rwanda kuko ari imyuga iri gukenera ishoramari ryisumbuye kugira ngo irusheho gutera imbere kandi itunge abayikora.
Dr. Musafiri yijeje abahinzi n’aborozi kugabanya inyungu ku nguzanyo bahabwa bityo bakarushaho kuyoboka ibigo by’imari.
Yagize ati “Minisiteri na Leta y’u Rwanda birakora ku buryo inyungu ku nguzanyo ijya mu buhinzi n’ubworozi igabanuka. Dushaka ko inguzanyo ziyongera ariko inyungu ikagabanuka kugeza nko ku 10% cyangwa 9%”.
Dr. Musafiri yakomeje avuga ko MINAGRI yiteguye gutera inkunga abashoramari bazashinga banki y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Ati “Banki dufite mu Rwanda hafi ya zose ni iz’abikorera, nibakenera gushyiraho banki [y’ubuhinzi] twebwe inkunga yacu tuzayitanga. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi izakomeza kuba hafi y’abahinzi ariko mwibuka ko twifuza kongera umusaruro kuri hegitari no gufata neza ibyo twahinze”.
Minisitiri Dr. Musafiri kandi yongeye kwibutsa abahinzi ko mu byo bakora byose bakwiye kuzirikana kugira ubwishingizi bw’amatungo n’ubw’ibihigwa binyuze muri nkunganire ya 40% bahabwa na Minisiteri.
Abahinzi bakwiriye kwitegura igihembwe cy’ihinga cya 2025 A kuko imvura isigaje igihe gito ngo igwe batangire guhinga bibanda ku mbuto zatoranyijwe kuko ari byo bizatuma mu Gihugu haboneka ibiribwa bihagije.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, yasabye ko iri murikabikorwa ryajya ribanzirizwa n’andi mato aritegura kugira ngo rigende neza kurushaho.
Mu iri murikabikorwa ribaye ku nshuro ya 17, MINAGRI yashimye abafatanyabikorwa barigizemo uruhare ndetse ihemba abaryitwayemo neza mu byiciro bitandukanye by’umwihariko icy’abagore n’icy’urubyiruko.
Abahinzi n’aborozi bashimangira ko iri murikabiorwa ribafasha guhura n’abaturutse mu bice bitandukanye yaba abo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bityo bakamenyekanisha ibikorwa byabo kandi bakunguka ubundi bumenyi mu byo bakora.
MINAGRI igaragaza ko imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurika barenga 420 harimo n’abaturutse mu mahanga ndetse rikaba ryarasurwaga n’abarenga ibihumbi bitatu ku munsi.
Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!