00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 25$ zigiye kongerwa mu mushinga ‘PRISM’ uteza imbere Abanyarwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 January 2026 saa 07:21
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera miliyoni 25$ mu mushinga witwa PRISM mu guteza imbere Abanyarwanda binyuze mu buhinzi n’ubworozi.

PRISM ifasha abaturage benshi binyuze mu kubaha amatungo magufi ndetse no kubaka ibikorwaremezo biyerekeyeho nk’amavuriro y’amatungo, amasoko yayo ndetse n’amabagiro.

Ni umushinga wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Watangiriye mu 2020/2021 mu turere 15 turimo Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rulindo.

Kubera ko wari kurangiza imirimo yawo muri Nzeri 2026, ugiye kongererwa imyaka itatu wongerwemo miliyoni 25$ ziyongera kuri 45$ watangiranye.

Umuyobozi w’umushinga PRISM ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Nshokeyinka Joseph, yavuze ko mu byo bishimira uyu mushinga wagezeho, harimo gufasha abaturage kuva mu bukene bagatera imbere binyuze mu kubaha amatungo magufi arimo inkoko, ihene, intama n’ingurube.

Ati “Tumaze kugira abaturage ibihumbi 33 bamaze kugerwaho n’umushinga barimo ababonye amatungo magufi n’abandi bitura. Ikindi twubatse amavuriro y’amatungo 15 mu turere twose dukoreramo, twubaka amasoko y’amatungo magufi 15. Twanubatse amabagiro y’ingurube ajyanye n’igihe mu gufasha abaturage aho byagabanyije kurya inyama z’ingurube zidapimye.’’

Nshokeyinka yavuze ko mu bindi bishimira ari uko bafatanyije na Leta mu kwigisha ababyeyi kugaburira abana babo indyo yuzuye binyuze mu matsinda bagiye bakora ndetse ababyeyi babasha kubona amagi umunsi ku munsi.

Ati “Kugeza uyu munsi tugeze kuri 98% mbere y’uko muri Nzeri 2026 uyu mushinga. Icyakora ntabwo uzahagarara kuko bimaze kugaragara umusaruro watanze Leta yacu yakoranye n’abafatanyabikorwa ibasha kongera kubona andi mafaranga agiye gushorwamo ku buryo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha tuzakomeza ibikorwa.’’

Nshokeyinka yavuze ko babonye miliyoni 25$ azakoreshwa mu myaka itatu iri imbere mu kongera imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye no mu gufasha abandi baturage mu kwikura mu bukene.

Amafaranga azakoreshwa mu baturage bashya kugira ngo biteze imbere bahabwa amatungo magufi, kubaka amavuriro y’amatungo arindwi mashya, amabagiro y’ingurube mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no kuvugurura icyororo cy’ihene.

Nsengimana Jean Baptiste, umugabo w’imyaka 45 utuye mu Mudugudu wa Gihanga mu Kagari ka Taba mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, wahawe ingurube arayorora iza gutuma agura inka ndetse anabasha kwiteza imbere mu buryo bugaragara.

Nsengimana ufite abana batatu avuga ko mbere yari yugarijwe n’ubukene, intonganya mu rugo ndetse no kubura ifumbire byanatumaga ibyo yahingaga bitera neza.

Amaze guhabwa ingurube muri Gicurasi 2023 ubuzima bwatangiye kugenda neza. Ingurube yabyaye ibibwana icumi byose abikuramo ibihumbi 400 Frw.

Ati “Maze kubigurisha ibyo bihumbi 400 Frw naguzemo inka y’ibihumbi 350 Frw andi ibihumbi 50 Frw nguramo ihene imwe ubu na yo yabyaye tubiri. Mu minsi ishize ya ngurube yarongeye ibyara ibibwana umunani na byo ngiye kubyitaho kugira ngo nzabashe kwitura mfashe abandi bantu na bo bari mu bukene kuzamuka nkanjye.”

Bizimana Joseph utuye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Sovu ko mu Murenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe na we yarafashijwe.

Afite umugore n’abana batandatu, yahawe inkoko icumi zitera amagi atangira kuyagurisha bituma yikura mu bukene aho kuri ubu afite ‘boutique’ na restaurant.

Bizimana Joseph avuga ko ingurube yahawe yamufashije kwikura mu bukene
Nsengimana Jean Baptiste avuga ko afite 'restaurant' na 'boutique' yakuye ku nkoko icumi yahawe
Umuyobozi wa PRISM Nshokeyinka avuga ko Leta igiye kongera imyaka itatu uyu mushinga kugira ngo ukomeze uteze imbere Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages