Ibi byatangajwe ubwo Jibu Rwanda yizihizaga isabukuru y’imyaka 14 imaze ikorera mu Rwanda n’isabukuru y’imyaka 15 sosiyete ya Jibu Holdings yakomotseho imaze ishinzwe.
Jibu Holdings yashingiwe muri Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Randy Welsch n’umuhungu we Galen Welsch, ariko ibikorwa byayo bya mbere byatangiriye mu Rwanda mu 2012.
Gusa kuri ubu imaze kugera mu bihugu umunani bya Afurika, cyane cyane ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ubuyobozi bwa Jibu Holdings bwahisemo kwizihiriza iyi sabukuru mu Rwanda kuko ari ho ibikorwa byayo byatangiriye kandi bikaba bimaze gutera intambwe igaragara.
Mu mikorere y’iyi sosiyete, yubaka inganda mu bice bitandukanye zitunganya amazi ifatanyije na ba rwiyemezamirimo, ariko hakabaho uburyo bw’ikoranabuhanga buhuriweho bufasha kugenzura ubuziranenge bw’amazi atunganywa no kuyashyira ku bipimo bimwe.
Jibu Rwanda igaragaza ko muri ibyo bihugu umunani ifite inganda zirenga 195, ikagira n’abaranguza amazi yayo barenga 10.000. Imaze gucuruza litiro miliyoni 950 z’amazi, ndetse ifite amaduka arenga 14.000 acururizwamo amazi yayo.
Umuyobozi wa Jibu Rwanda, Tuyisenge Bruno yavuze ko by’umwihariko mu Rwanda bafite abarangura amazi ya Jibu barenga 6.000, inganda 65 n’abakiliya bahoraho barenga 300.000.
Bamaze guha akazi abantu barenga 640, hatabariwemo abakora akazi kadahoraho, kandi ibikorwa byabo bimaze kugera mu turere 26 kandi batunganya amazi angana na meterokibe 280.000.
Tuyisenge Bruno yavuze ko mu 2022 baguye ibikorwa batangira no gucuruza gaz bafatanyije n’Abayapani mu rwego rwo gufasha kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara. Kuri ubu batangije uburyo bushya bwo kuyicuruza hakurikijwe amafaranga umukiliya afite.
Ati “Ubu turi kubaka uburyo bwa ‘Smart Stations’ aho umuguzi niba afite 3.000 Frw atagomba kuburara ngo ni uko adafite ayo kuzuza icupa ryose rya gaz. Ubu imashini ya mbere ibikora yatangiye gukora muri Kacyiru, abahatuye batangiye kugura gaz muri ubwo buryo ariko dufite gahunda yo kubigeza n’ahandi mu gihugu.”
By’umwihariko hari kubakwa izindi ‘Smart Stations’ mu Mujyi wa Kigali, Nyagatare na Kayonza.
Tuyisenge Bruno yongeyeho ko bafite icyerekezo cyo gukomeza kuzana ubundi bwoko bw’amazi bituma abaguzi bagira amahitamo menshi akandi garagaza ko bishimira ko basanze hafi 70% by’Abanyarwanda barakoreshaga amazi batekeye mu ngo zabo ariko ubu benshi bamaze kubicikaho.
Umwe muri ba rwiyemezamirimo bakorana na Jibu Rwanda, Uwamahoro Rehema, ufite inganda eshatu zitunganya amazi ari zo urwa Rwamagana, Kanombe na Nyabisindu yavuze ko yinjiye muri ubu bucuruzi mu 2016 none ubu amaze kwiyubaka.
Yavuze ko icyo gihe yasezeye ku kazi ka Leta, ubu akaba yarabashije kubaka inzu, kugura imodoka no guha akazi abantu barenga 60 kandi uruganda rwa Rwmagana rwonyine rufite agaciro k’arenga miliyoni 60 Frw kandi yaratangiranye igishoro cya 500.000 Frw acuruza amazi byonyine.
Umuyobozi Mukuru wa Jibu Holdings, Galen Welsch, yavuze ko u Rwanda ari rwo gihugu cya mbere batangirijemo ubu buryo bw’ubucuruzi, bikaba ari na rwo rwabaye urufatiro rwo gukorera n’ahandi muri Afurika kandi ko ari ikintu gishimishije.
Yongeyeho ko mu myaka 10 kugeza kuri 15 iri imbere bifuza kwagurira ibikorwa byabo mu bindi bihugu byinshi bya Afurika kugira ngo amazi meza kandi ahendutse agere kuri buri rugo.
Ati “Icyerekezo cyacu si ukwaguka nk’abacuruzi gusa. Turashaka kubaka ikigo gikomeye cya Afurika kirambye gifasha guteza imbere ubuzima rusange, guhanga imirimo, kubaka ba rwiyemezamirimo bashoboye no guhindura imibereho y’abaturage ku Mugabane wa Afurika.”
Kuri ubu Jibu Holdings ikorera mu mu Rwanda, Uganda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Tanzania, Zambia na Ghana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!