Hari n’abavuga ko kubura akazi na byo bishobora kugutera ibibazo nk’ibi gusa hari ibintu byinshi byagutera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birimo n’akazi ukora ka buri munsi. Ibi babyita ‘burn out’.
Burn out ni igihe umuntu agira ibibazo byo mu mutwe bitewe no kugira umunaniro mwinshi aba amaranye igihe kirekire ahanini uturuka kuri stress avana mu kazi. Hari abantu batekereza ko kunanirwa mu kazi biterwa no gukora akazi kenshi gusa ariko siko biri kuko hari n’ibindi byinshi bitera umunaniro.
Ibyo birimo kuba wakora ibintu birenze ubushobozi bwawe, hari igihe umukoresha aguha ibintu ngo ubikore ukemera ko uzi kubikora kandi ntabyo uzi, ni yo byaba ari bike, nta kabuza bigutera stress. Gukora akazi gacye nabyo biri mu bishobora gutera stress ikaba yavamo umunaniro ukabije.
Burn out ishobora gutera indwara zitandukanye zirimo iz’umuvuduko ukabije w’amaraso, agahinda gakabije ‘depression’ kandi ishobora no kuganisha ku kwiyahura. Si byo gusa kandi ishobora no gutuma indwara wagira iyo ariyo yose iremera.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC, mu 2024 ku bigo bifite abakozi barenga 100 bwagaragaje ko 30% by’ababajijwe berekanye ko bafashe ikiruhuko kubera ibibazo byo mu mutwe, mu gihe 63% basibye akazi ariko batinya kubwira abakoresha babo ko basibijwe n’impamvu z’ibibazo byo mu mutwe.
Imibare igaragaza ko 24% by’abakozi babajijwe, basubije ko bashatse kwiyahura kubera ibibazo byo mu mutwe. Ikigero cyabo kigera kuri 32% harebwe ku bigo bikoresha abakozi barenga 100.
Ibi kandi byagarutsweho na OMS aho yagaragaje ko buri mwaka hatakara iminsi y’akazi miliyari 12 bitewe n’ibibazo byo mu mutwe birimo agahinda gakabije, bigateza igihombo nibura kibarirwa muri miliyoni 1000$.
Abakoresha bashobora kugira uruhare mu guteza burn out ku bakozi, aho usanga nta mwanya batanga wo kuruhuka, bahoza igitutu ku bakozi bakabakoresha akazi kakora abantu batatu, hari kandi no kubakoresha amasaha y’umurengera.
Abaganga batanga inama ku bakoresha ko bakwiriye gufata umukozi neza mu rwego rwo kumurinda burn out, mu gihe yakoze amakosa akamuvugisha neza yabona umusaruro ari muke, akamwegera akamuganiriza kuko iyo umuntu yitaweho akora neza ndetse agatanga umusaruro ufatika.
Ni ibigarukwako kandi na RBC aho isaba abakoresha kwita ku buzima bw’abakozi babo aho kwita ku musaruro kurusha ubuzima bw’abawutanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!