00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Melania, filimi y’umugore wa Trump ikomeje kuvugisha benshi: Ibyo ukwiriye kuyimenyaho

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 31 January 2026 saa 11:50
Yasuwe :

‘Melania: 20 Days to History’, ni filime mbarankuru [documentary] nshya yayobowe na Melania Trump ubwe, afatanyije n’umuyobozi wa filime witwa Brett Ratner.

Imwe mu mpamvu yatangajwe y’iyi filime ni ugusobanura igitera uyu mugore wa Perezida wa Amerika kutagaragara mu ruhame cyane.

Impamvu nyamukuru yayo ni ukugaruka ku minsi ya Melania mbere y’uko Donald Trump agaruka ku butegetsi muri Mutarama 2025, ikaba yibanda ku minsi yabanjirije irahira rye.

Mu ntangiriro zayo, Melania yumvikana nk’ugaragaza ko benshi bashatse kumenya byinshi ku buzima bwe bwite, aho mu magambo ye yivugira ati “Buri wese yifuza kubimenya, ngayo rero nguko!”

Yatangiye kwerekanwa muri cinema ku wa Gatanu w’iki cyumweru, gusa muri Afurika y'Epfo yakumiriwe

Mbere na mbere isohoka ryayo muri ibi bihe ntiryakiriwe neza na benshi, aho bavuga ko igihe yasohokeye kitari cyiza na gato, kuko cyahuriranye n’imyigaragambyo ikomeye yakongejwe n’iraswa ry’abantu ryakozwe na Polisi i Minneapolis muri Leta ya Minnesota, mu gihe ku rundi ruhande hari abibaza ku bijyanye n’inkomoko y’amafaranga yakoreshejwe kuri uyu mushinga.

Tugarutse kuri iyi filime, igaragaza amashusho make yafashwe yerekana ubuzima bwite bwa Melania, nk’igice kimugaragaza aririmba indirimbo za Michael Jackson ari mu modoka, aho yavuze ko akunda cyane iyitwa ‘Billie Jean’.

Muri iyi filime, agaruka kuri kimwe mu bihe byakomereye ubuzima bwe, cyakababaro yagize nyuma y’urupfu rwa nyina, Amalija Knavs, wapfuye muri Mutarama 2024. Melania avuga ko nyina yari inkingi ya mwamba mu buzima bwe.

Melania agaragaza ko yashenguwe no gupfusha nyina

Iyi filime inibanda cyane ku bantu ba hafi Melania yizera, aho yibanda gake cyane ku bo muryango mugari wa Trump.

Urugero ni uko Donald Trump agaragaramo gake cyane, mu gihe Melania we agaragara agirana ibiganiro byimbitse n’umugore wa Perezida w’u Bufaransa, Brigitte Macron, cyane bagaruka ku mpungenge bahuje ku rubyiruko n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga muri ibi bihe.

Nanone agaragaza umubano wihariye afitanye n’umuhanzi w’imideli umwambika witwa Hervé Pierre, aho baba bibanda cyane ku dushya tuba tugezweho mu bijyanye n’imyambaro.

Donald Trump agaragara gake cyane muri iyi filime

Ku rundi ruhande, ikigaragarira buri wese muri iyi filime ni uko umuhungu we Barron yirinda kugaragara kuri camera cyane, ibyo Melania ashyigikira avuga ko ari ubuzima bwe bityo ari uburenganzira bwe kubaho uko yihitiyemo.

Kuva mu buzima busanzwe ukajya mu bwo kuba umugore w’umukuru w’igihugu, muri iyi filime kenshi Melania agaragaza ko atakibona umwanya uhagije w’ubuzima bwe bwite ndetse agaruka no ku nshingano zo kuba umugore w’umukuru w’igihugu.

Yirinda kugira icyo avuga kuri politiki runaka cyangwa ku bihe byaranze amatora yo mu 2024 bitavuzweho rumwe, ahubwo avuga ko aba ashishikajwe no guhuza neza inshingano zo kuba umugore, umubyeyi, umwana n’ushyigikira abari mu kaga, ibi bikaba bigaragarira mu gace aho aba ahumuriza umugore w’umunya-Israel ufite umugabo wafashwe nk’imfungwa y’intambara.

Melania yavuze ko umuhungu we adakunda camera kandi ntacyo bimutwaye
Melania yagaragaje ko adakunda kwinjira muri politiki cyane

Benshi bafite ibitekerezo bitandukanye kuri iyi filime. Abamushyigikiye bayibona nk’amahirwe ya Melania yo kwivugira inkuru ye, mu gihe abatemeranywa na we bayifashe nk’icengezamatwara, idafite aho ihuriye n’ukuri.

Benshi bavugishijwe cyane no kuba iyi filime yaratewe inkunga na Amazon; ikigo cyatanze amafaranga menshi mu bikorwa birimo no kuyamamaza, bigahuzwa n’uko nyiri Amazon, Jeff Bezos, yaba ashaka kwiyegereza ubutegetsi bushya.

Gusa, Melania we muri iyi filime agaragaza ko ntaho ahuriye n’izo mpaka za politiki, asobanura ko kugaruka kwe muri White House ari “urugendo rwo kuba umuntu ukomeye kurusha uko yari ari ejo hashize”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages