Visi Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta ya RDC, Jean-Jacques Elakano, aherutse gutangaza ko ingabo za RDC zagabye ibitero muri Minembwe, zica “abarwanyi 10 ba M23”, zinasenya indege zose zavaga i Bukavu.
Elakano yatangaje ko izi ndege nto zakoreshwaga na M23, mu gihe yabaga ijyaniye umutwe wa Twirwaneho na RED Tabara amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare muri Minembwe.
Yasubizaga ubutumwa bwa Me Nyarugabo, uherutse gutabariza Abanyamulenge, agaragaza ko ikibuga cy’indege cya Minembwe bakoresha mu bwikorezi bw’ibicuruzwa no kujyana abarwayi ku bitaro, cyarashweho n’ingabo za RDC, kirangirika.
Ati “Ni yo mpamvu ibitero bikomeye byagabwe ku kibuga cy’indege cya Minembwe, kiri mu maboko ya Twirwaneho n’inshuti zayo, RED tabara, bashaka guhungabanya amahoro n’umutekano. Ni yo mpamvu ubuyobozi bukuru bw’igisirikare bwasenye indege zihuza Bukavu na Minembwe.”
Me Nyarugabo ukomoka muri Minembwe, yatangarije Radio Okapi ko nta ndege zigeze zijya ku kibuga cy’indege cyo muri aka gace mu rwego rwo gufasha Twirwaneho na RED Tabara, kandi ko nta murwanyi wa M23 wahageze.
Ati “Ndahamya ko nta ndege n’imwe yageze ku kibuga cy’indege cya Minembwe, yaba ari iyahaguye cyangwa iyasenywe. Ndanahamya kandi ko nta barwanyi ba M23 bari muri Minembwe. Nta n’umusirikare wa FARDC uhari kuko bahunze kuva tariki ya 21 Gashyantare. Leta, FARDC na Visi Guverineri nibatange ibimenyetso binyomoza.”
Me Nyarugabo yasobanuye ko ahubwo, ingabo za RDC zohereza muri Minembwe indege z’intambara na drones, bikarasa ku basivili badafite intwaro. Yibukije ko ibi ari ibyaha by’intambara.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!