Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, gutembera mu gihugu byari ihurizo rikomeye ku banyarwanda. Nta munyarwanda wemererwaga kugira aho ajya atitwaje urwandiko rw’inzira rumwemerera gutembera imbere mu gihugu. Urwo rwandiko rwabaga rwiyongera ku ndangamuntu.
Gutembera imbere mu gihugu byari ihurizo rikomeye, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bari batuye mu Rwanda icyo gihe, baganiriye na iGIHE.
Umwe twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa, yadutangarije ko mu 1991, ubwo yari atuye ahahoze hitwa Komini Murambi, yashatse kujya gusura bene wabo bari batuye i Gitarama, abanza gushaka urupauro rw’inzira, nk’aho agiye mu mahanga. Ati “Na rwo ntawapfaga kurubona, byari ikorosi rikomeye.”
Yakomeje adutangariza ko ibyo byari agahomamunwa, kuko nta muntu wari wemerewe kugira aho ajya atari uko ahawe urwandiko rw’inzira rumwemerera gutambera imbere mu gihugu. Ati «Byari ihame kuko iyo wavaga muri Komini ukajya mu yindi n’ubwo byaba bihana imbibi ko ugomba kwaka urupauro rw’inzira. Kugenda byari bikomeye kuko utemerwaga no kurenza iminsi 15 kandi urwo rupapuro rwongerwaga inshuro imwe gusa. Iyo wajyaga kwaka urundi wasabwaga ibisobanuro bikomeye.»
Ashima ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Agira ati “Nyuma yo kwibohora Umunyarwanda arabyuka agatembera mu gihugu cye ntawe umukumira. Yewe nta n’umubaza icyangomba kimwemerera kuza ahongaho. Ubu u Rwanda ni bwo rwabaye urw’Abanyarwanda. Ibyo tumaze kugeraho tubyibonamo twese, umuntu yemerewe gutura aho ashatse hose mu gihugu nta nkomyi.”
"Nyuma yo kwibohora, maze imyaka 19 ntawe urambaza indangamuntu"
Mukamuraza Odeth wavukiye mu cyitwaga Perefegitura ya Gitarama, ubu utuye mu mujyi wa Kigali, avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva mu gace kamwe ujya mu kandi, umuntu yagenda yikandagira ku buryo no kumva mu karere ujya mu kandi wasabaga ibyangombwa ku nzego zo hasi, kandi na bwo kubibona bigatwara igihe.
Mukamuraza mu kiganiro na IGIHE ahamya ko kuza mu mujyi wa Kigali byo byari ihurizo, kuko iyo wafatwaga wageze muri Kigali utitwaje indangamuntu byabaga ari ikibazo gikomeye.
Yagize ati “Ubu nyuma yo kwibohora, ntawe uraza iwanjye ngo anyake ibyangombwa, mu myaka 19 maze mu mujyi wa Kigali. Ntawe urambaza irangamuntu, mu gihe mbere ya Jenoside mu 1991 nari mfite imyaka 17, nabajijwe ibyagombwa ndetse njyanwa no muri gereza.”
Mukamuraza ashimangira ko kubera umutekano igihugu gifite, ubu u Rwanda rutagifite igice cy’icyaro cyangwa umujyi, kuko ibyo ubona mu cyaro, ari na byo usanga mu mujyi, mu gihe mbere ngo wasanga ibikorwa remezo bigezwa aho abayobozi bakuru babaga batuye.



















TANGA IGITEKEREZO