Ni urugendo akoze mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi 100 cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mbabazi we yahisemo kwibuka akora urugendo rurerure n’amaguru mu gushushanya akababaro n’imvune Abatutsi bagize mu ngendo bakoreshejwe bajya kwicwa muri Jenoside.
Yarutangiye ku wa 09 Mata 2026 afatanyije n’itsinda ry’abantu batanu nubwo bo batakomezanyije na we kubera kunanirwa agasigara wenyine.
Yahereye ku Mugezi wa Nyabarongo mu Karere ka Kamonyi, akomeza agenda asura inzibutso zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo, mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Twibuke inzira ndende banyuze’.
Ku wa 10 Mata 2026, urugendo rwakomereje mu turere twa Muhanga na Ruhango, ku wa 11 Mata 2026 arara ageze ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Nyanza.
Ku wa 14 Mata 2026 mu masaha y’igitondo, IGIHE yamusanze mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Rusenge, ahitwa i Kabirizi, ari kwerekeza i Kibeho kwifatanya n’abaho kwibuka ndetse no gusura Urwibutso rwa Kibeho.
Aganira na IGIHE, Mbabazi yavuze ko iki gikorwa kigamije gusobanukirwa neza amateka yaranze Jenoside mu Ntara y’Amajyepfo no kwifatanya n’Abanyarwanda mu kuzirikana abishwe ndetse n’agahinda bajyanye.
Ati “Nahisemo kugenda n’amaguru kugira ngo niyumvishe neza uburemere n’imvune z’ingendo ndende Abatutsi bagenze, bashonje, bababaye, banyagirwa, banakomerekejwe. Byari ibihe bibi kandi bigoye, tugomba guharanira ko aya mateka ahora azirikanwa.”
Yakomeje agaragaza ko na we mu nzira agenda ahuriramo n’ingorane zimwibutsa iz’abagiye, nk’umunaniro ndetse n’imvura, akabyihanganira.
Yagize ati “Akenshi mpura n’imvura, nk’iya mbere yaguye mu gitondo mpagurutse i Muhanga, ndayihanganira kuko nari narateguye ko ngomba kugenda ku zuba no mu mvura. Indi yanyagiye nyinshi kandi umwanya munini, ni igihe navaga Gisagara nerekeza i Nyamagabe nahuye na yo nzamuka ku musozi wose wo mu Dusego, ihita ngeze hafi y’Urwibutso rwa Murambi, ariko nabyihanganiye ndakomeza, ndetse icyo gihe na telefone nari mfite yahise igira ikibazo.”
Yakomeje avuga ko hari aho agera abantu bakamuhagarika bamubaza uko abigenza, bakanashima umuhate yagize wo guha agaciro abishwe muri Jenoside, ibyo abona ko bibasigira ubutumwa bwo guharanira gutsinda inabi no guharanira ubumwe.
Nyuma yo kuva ku Rwibutso rwa Kibeho agakomereza ku rwa Cyahinda ku wa 15 Mata, kuri uyu wa 16 Mata, yakomereje ku Mugezi w’Akanyaru mu rugendo rw’ibilometero 22. Azasoreza mu Karere ka Huye ku Rwibutso rw’Umurenge wa Ngoma ku wa 19 Mata 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!