Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (CNDH), Paul Nsapu Mukulu, aho yanenze bikomeye raporo y’iyo komisiyo ku myigaragambyo iheruka yanakomerekeyemo.
Ni imyigarambyo yayoboye ku wa 12 Kamena. Iyi myigaragambyo yari imuhitanye yamaganaga umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Nk’uko bari babiteganyije, abayoboke b’amashyaka yabo bitabiriye ku bwinshi ariko bakomwa mu nkokora n’abapolisi benshi bari bakajije umutekano ku ngoro y’Inteko, batangiye kubamishaho imyuka iryana mu maso, akavuyo gatangira kuvuka.
Ku cyicaro cy’ishyaka ECIDé rya Fayulu hatewe n’urubyiruko rwo mu mutwe wa ‘Force du Progrès’ rushamikiye ku ishyaka UDPS riri ku butegetsi, rwangiza ibikoresho byaho ruhagarikiwe n’abapolisi bari bagiye gukumira imyigaragambyo.
Nyuma y’iminota havutse akavuyo muri iyi myigaragambyo, Fayulu wari wambaye ishati y’umweru iriho ibirango by’ishyaka rye yagaragaye avirirana amaraso ku mutwe, imyenda ye yahindutse umutuku.
Fayulu n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bateguye imyigaragambyo y’amahoro bagombaga gukorera imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kamena 2026.
, anashidikanya ku bwigenge bw’icyo kigo. Fayulu yabanje kwamagana uburyo raporo ivuga ku gukomereka kwe.
Iyo raporo ivuga ko Martin Fayulu yari yakomerekejwe n’igice cy’igisenge cy’inzu (chevron), nyamara mu kiganiro Paul Nsapu we yavuze ko Fayulu yakubiswe inkoni n’umwe mu bigaragambyaga.
Martin Fayulu yahise yamagana iyo raporo agaragaza ko ibogamye.
Yanavuze ko hari amashusho agaragaza abapolisi bavugaga amagambo mabi ariko ngo bakaba batarabashije kumenyekana, yibaza impamvu abo bapolisi batamenyekanye hifashishijwe amashusho yafashwe.
Martin Fayulu yanagarutse ku bantu batatu bo mu ishyaka rye avuga ko bashimutiwe imbere y’icyicaro cya ECiDé nyuma yo kuraswa.
Yavuze ko umwe yabonetse kandi ko Polisi ya Kankokolo yagaragaje ko ari Kabeya uzwi nka Ngadiadia.
Yavuze kandi ko Paul Nsapu ubwe yiboneye uko yari ameze, ndetse ko polisi yasabye ko akorerwa ibizamini bisuzuma umubiri amubaza aho abandi baburiwe irengero baherereye.
Fayulu yanashinje raporo ya CNDH kudatangaza uko bikwiriye ibyo abakozi bayo biboneye ngo, ku cyicaro cya ECiDé hari abarenga 70 bahakomerekeye bikomeye.
Fayulu kandi yavuze ko CNDH yagerageje kurengera umutwe witwa Force du Progrès, ashinja gukorera mu kwaha kwa UPDS.
Yavuze ko uwo mutwe wakoranaga ku mugaragaro na Polisi mu bikorwa yise ibyo guhohotera abari mu myigaragambyo.
Martin Fayulu yasabye ko hakorwa raporo yigenga mu buryo bwuzuye, avuga ko uyobora ikigo nka CNDH agomba kurangwa n’ubutabera n’ukutabogama, ibintu yavuze ko bitubahirijwe muri iyo raporo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!