Buri mwaka, ibi bihembo bizwi nka ‘J. Willard Marriott Award of Excellence’ bihabwa abakozi 10 babaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza muri hoteli zirenga 30 za Marriott International ziri hirya no hino ku Isi.
Umukandida ugihatanira atangwa na hoteli akorera ishingiye ku bikorwa byiza biba byaramuranze. Mu gutanga amanota, Marriott International ireba ku buryo buri mukandida aba yaritaye ku bakiliya, uko akorana neza n’abandi n’uburyo ayobora abo afite mu nshingano.
Uwimbabazi asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibyumba bya Kigali Marriott Hotel. Ni we wa mbere wegukanye iki gihembo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Imiyoborere myiza, kugeza ku bakiliya bo mu byiciro bitandukanye serivisi inoze kandi yihuse biri mu byamuhesheje amanota meza.
Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo mu birori byabereye ku cyicaro gikuru cya Marriott International i Washington D.C tariki ya 11 Gicurasi 2026, Uwimbabazi wari wambaye Kinyarwanda, yashimye abamugiriye icyizere, agaragaza ko afite ishema nk’Umunyarwandakazi.
Yagize ati “Mpagaze hano nk’umugore wa mbere w’Umunyarwandakazi n’umukozi wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba wahawe iki gihembo. Ibyo simbifata nk’ikirango, ahubwo ni inshingano. Ku Munyafurika wese ukora muri serivisi zo kwakira abashyitsi, uyu munsi uru rubuga ni urwanye, cyane cyane niba uri umugore.”
Uwimbabazi yavuze ko indangagaciro n’icyizere afite nk’Umunyarwandakazi ari byo byatumye akunda akazi akora, na ko karamwubahisha kugeza ubwo ahawe igihembo gikomeye cyo ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “U Rwanda, igihugu dufitemo ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, rwanyigishije ko abagore atari umutako, ahubwo ni abantu bakenewe. Na Marriott ibyumva uko. Iyo uhaye umugore amahirwe angana n’ay’abandi, uba uzamuye urwego rw’imibereho kuri bose.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangaje ko Uwimbabazi yahawe iki gihembo agikwiye cyane, amumenyesha ko yateye ishema igihugu cye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!