00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marriott International yahaye Umunyarwandakazi igihembo mpuzamahanga

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 May 2026 saa 04:50
Yasuwe :

Ikigo Marriott International gifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahaye Umunyarwandakazi Emmanuela Belle Uwimbabazi igihembo mpuzamahanga cy’indashyikirwa mu guha abakiliya serivisi nziza mu rwego rw’amahoteli.

Buri mwaka, ibi bihembo bizwi nka ‘J. Willard Marriott Award of Excellence’ bihabwa abakozi 10 babaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza muri hoteli zirenga 30 za Marriott International ziri hirya no hino ku Isi.

Umukandida ugihatanira atangwa na hoteli akorera ishingiye ku bikorwa byiza biba byaramuranze. Mu gutanga amanota, Marriott International ireba ku buryo buri mukandida aba yaritaye ku bakiliya, uko akorana neza n’abandi n’uburyo ayobora abo afite mu nshingano.

Uwimbabazi asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibyumba bya Kigali Marriott Hotel. Ni we wa mbere wegukanye iki gihembo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Imiyoborere myiza, kugeza ku bakiliya bo mu byiciro bitandukanye serivisi inoze kandi yihuse biri mu byamuhesheje amanota meza.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo mu birori byabereye ku cyicaro gikuru cya Marriott International i Washington D.C tariki ya 11 Gicurasi 2026, Uwimbabazi wari wambaye Kinyarwanda, yashimye abamugiriye icyizere, agaragaza ko afite ishema nk’Umunyarwandakazi.

Yagize ati “Mpagaze hano nk’umugore wa mbere w’Umunyarwandakazi n’umukozi wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba wahawe iki gihembo. Ibyo simbifata nk’ikirango, ahubwo ni inshingano. Ku Munyafurika wese ukora muri serivisi zo kwakira abashyitsi, uyu munsi uru rubuga ni urwanye, cyane cyane niba uri umugore.”

Uwimbabazi yavuze ko indangagaciro n’icyizere afite nk’Umunyarwandakazi ari byo byatumye akunda akazi akora, na ko karamwubahisha kugeza ubwo ahawe igihembo gikomeye cyo ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “U Rwanda, igihugu dufitemo ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, rwanyigishije ko abagore atari umutako, ahubwo ni abantu bakenewe. Na Marriott ibyumva uko. Iyo uhaye umugore amahirwe angana n’ay’abandi, uba uzamuye urwego rw’imibereho kuri bose.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangaje ko Uwimbabazi yahawe iki gihembo agikwiye cyane, amumenyesha ko yateye ishema igihugu cye.

Umuyobozi Mukuru Nshingwabikorwa wa Marriott International akaba n'umuhungu wa J. Willard Marriot washinze iki kigo, Bill Marriott, yashimiye Uwimbabazi
Uwimbabazi yari yaherekejwe n'umugabo we, Ribani Eric
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Marriott International mu Burasirazuba bwo Hagati, u Burayi na Afurika, Sandeep Walia
Hamwe na Deborah Marriott Harrison uri mu bagize inama y'ubuyobozi ya Marriott International

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages