Makolo yasubizaga Shekomba Okendhe wabazaga u Bwongereza impamvu "bwibagiwe isenywa rya FDLR”, ubwo bwashyigikiraga umwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano wo ku wa 21 Gashyantare 2025, usaba "u Rwanda guhagarika ubufasha uha M23 no gukura ingabo muri RDC bwangu."
Mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Shekomba yabajije Ambasade y’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye ati "Kubera iki mwibagiwe isenywa rya FDLR? Mufite ikihe kibazo?"
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iki gihugu cy’i Burayi kimaranye igihe indwara yo kwibagirwa, ati “Bikorwa ku bushake kandi birasanzwe ku Bwongereza bufite indwara bwahisemo yo kwibagirwa Abanyarwanda batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside bamaze mu Bwongereza imyaka irenga 20.”
Makolo yasobanuye ko u Bwongereza bwemera ko aba Banyarwanda babumazemo imyaka irenga 20, abo ni Mutabaruka Céléstin, Ugirashebuja Céléstin, Munyaneza Charles, Bajinya Vincent na Nteziryayo Emmanuel bafite ibyo bagomba kubazwa, ariko ko bwanze kubaburanisha.
Ati “U Bwongereza bwemera ko aba bakekwa bafite ibyo bagomba kubazwa ariko bwanze kubohereza, kandi nta mugambi bufite wo kubaburanisha mu rwego rwo hejuru cyane rw’ubutabera bwabwo.”
Raporo zitandukanye zirimo izakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zagaragaje ko FDLR ifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ko ikorana n’ingabo z’iki gihugu, zikayiha ubufasha burimo intwaro.
Mu nama ya Luanda, u Rwanda rwagaragarije RDC n’umuhuza (Angola) ko FDLR ari izakomeza kuba ikibazo ku mutekano warwo mu gihe ihabwa intwaro, ikanakomeza kuba hafi y’umupaka.
U Rwanda, RDC na Angola byari byaremeranyije kuri gahunda yo gusenya FDLR igizwe n’icyiciro kirimo kubanza gutahura ibirindiro byayo, kuyigabaho ibitero no gucyura abarwanyi bayo, gusa kuva ibiganiro bya Luanda byahagarara mu Ukuboza 2024, bisa n’aho nta cyizere cy’uko uyu mwanzuro uzashyirwa mu bikorwa vuba.
Umuryango mpuzamahanga, nk’u Bwongereza, wo ukomeje kwibanda ku gusaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice byose wafashe, by’umwihariko umujyi wa Goma na Bukavu, binashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe nyamara rwabihakanye kenshi.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko kwirengagiza ingingo z’ingenzi mu gushakakira ibisubizo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange, bidashobora kugikemura mu buryo burambye.
Bite bya Mutabaruka na bagenzi be?
Aba Banyarwanda bageze mu Bwongereza hagati y’umwaka wa 1997 na 2003. Babanayo n’imiryango yabo mu mijyi itandukanye, bidegambya nyamara Leta y’u Rwanda imaze imyaka myinshi yarasohoye impapuro zo kubata muri yombi.
Polisi y’u Bwongereza yigeze kubata muri yombi mu 2006, mu mwaka ukurikiyeho hatangira urubanza ku kuba bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo rubaburanishe.
Ku nshuro ya mbere byari byemejwe ko boherezwa mu Rwanda ariko urukiko rw’ubujurire rubitesha agaciro kuko ngo hari ubwo batahabwa ubutabera. Bahise barekurwa.
Mu 2009, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yatoye itegeko ryemerera inkiko zo muri iki gihugu kuburanisha ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara byakorewe mu bindi bihugu kuva mu 1991.
Jack Straw wari Minisitiri w’Ubutabera icyo gihe yavuze ko u Bwongereza butazaba icumbi ritekanye ry’abakekwaho ibyaha by’intambara, kandi ko niba bidashoboka ko abakekwaho ibyaha baburanishirizwa aho byakorewe, u Bwongereza buzajya bubaburanisha.
Yagize ati “Aya mategeko azasobanura neza ko u Bwongereza butazaba icumbi ritekanye ry’abashinjwa ibyaha by’intambara. Niba bidashoboka ko abanyamahanga baba mu Bwongereza baburanishirizwa ibyaha aho byakorewe, tuzababuranisha ku byaha byakozwe kuva mu 1991 hashingiwe ku itegeko ry’u Bwongereza.”
Nubwo Jack yavuze atya, ijambo rye ryabaye amasigaracyicaro kuko aba Banyarwanda bakomeje kuba mu Bwongereza, ntacyo bikanga kuko ntibigeze baburanishwa, cyane ko kubohereza byo byanzwe n’urukiko.
Muri Mutarama na Gicurasi 2023, abagenzacyaha bo mu Bwongereza baje mu Rwanda gushakisha andi makuru kuri aba Banyarwanda. Ni dosiye bisa n’aho kuyikoraho iperereza bitazarangira vuba.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!