00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu batangije FDLR, Maj.Gasaro, yacyeje u Rwanda rwamukuye ishyanga

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 22 July 2015 saa 02:07
Yasuwe :

Koko ijoro ribara uwariraye, Majoro (Maj.) Gasaro umwe mu bari mu ishyaka rya RDR ryaje guhinduka FDLR ubu witandukanyije na yo, na we arabara iryo yaraye ubwo yari akiri mu mashyamba ya Congo, akanashima imigambi myiza ishingiye kuri gahunda za Leta y’u Rwanda.

Mu buhamya Maj.Gasaro yatanze mu kiganiro “Isange mu banyu” cya komisiyo yo gusezerera ingabo zavuye ku rugerero no kuzisubiza mu buzima busanzwe, yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yakiriwe n’uko yafashwe kugeza ubu, ariko ntiyibagiwe n’ibyo yabayemo akiri muri FDLR.

Maj.Gasaro avuga ko nta kintu wakora ngo kikubere cyiza, kizagirire akamaro no ku muryango w’uwagikoze adafite igihugu, kuko aba afite aho atarenga.

Ati:”…nta kintu wageraho udafite igihugu kuko hari ibyo uba uhejwemo…aho twabaga turi hose haba mu burasirazuba bwa Congo, haba za Brazzaville bahoraga batwita impunzi.”

Abakiri mu mashyamba bagizwe ingwate n'abarwanyi ba FDLR

Yakomeje avuga ko abo muri FDLR muri Congo ari bo babigishije kwenga urwagwa mu bitoki, ariko bamaze kubimenya batangira kuvuga ngo ‘izi mpunzi’ birengagije ubumenyi babahaye.

Yongeyeho ati “Muri Brazzaville tubigisha kotsa brochette nyamara nab o bagahora bavuga ngo izi mpunzi.”

Ubu buhamya bwa Maj. Gasaro bukurikira igihe kitari gito amaze mu Rwanda kuko ahamaze imyaka irenga 8 akaba ashima ibyo yakorewe abona binarenze ibyo abandi babonye.

Avuga ko akigera mu Rwanda yakiriwe neza abazwa icyo yafashwa byaba guhabwa akazi kwiga cyangwa ikindi yakorerwa ahitamo kwiga akarangiza amashuri makuru.

Nyuma yo kurangiza kaminuza Maj. Gasaro yahawe akazi muri MIDIMAR ndetse nyuma gato yoherezwa na Leta kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gihugu cy’u Busuwisi ahavana impamyabumenyi yo ku rwego rwa Maitrise/master’s degree.

Gusubiza amaso inyuma agasanga ibyo arimo nta cyo bizamugezaho nta n’icyo bizamarira igihugu, ngo ni cyo cyemezo cyamukanguye n’ubwo cyanagoranye cyane dore ko bamurashe nyuma yo kumenya ko agiye gutahuka.

Ati: ”Umuntu w’umugabo iyo ari muri projets (imishinga) agomba gusubira inyuma akayikorera isesengura rikakubwira ngo ndabona wakomeza cyangwa ntukomeze. Aho byageze rero jyewe nabonaga nta cyo nunguka ntakaza umwanya cyane cyane ko nabonaga politiki iriho atari itafasha mu iterambere ry’umuntu ku giti cye cyangwa iterambere ry’igihugu”.

Gasaro yakoze imirimo inyuranye muri FDLR kuva mu 1995 kugeza mu 2006, aho amariye gutahuka akaba yaranafatanyije n’intumwa z’u Rwanda zagiye zihamagarira impunzi mu bihugu binyuranye gutahuka mu Rwababyaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages