M23 mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 3 Gashyantare 2024, yatangaje ko ingabo za Tanzania ziri kurasa ku baturage muri iyi ntara.
Iti “M23 yubaha imiryango y’uturere kandi nta kibazo ifitanye na SADC, yewe n’ingabo za Tanzania (TPDF). Ariko TPDF ikomeje gukoresha imbunda ziremereye mu kurasa no kwica abaturage.”
Uyu mutwe watangaje ko ushobora kugira amahitamo yo gusubiza, ugamije kurinda abaturage bari mu bice igenzura.
Yagize iti “M23 nta yandi mahitamo izagira keretse gufata no gucecekesha izi mbunda, n’abazikoresha mu rwego rwo kurinda abasivili b’inzirakarengane.”
Wamenyesheje Abanye-Congo n’amahanga ko ingabo za RDC, iz’u Burundi, iza SADC, FDLR, abacancuro n’imitwe ya Wazalendo biri kwibasira abatuye muri teritwari ya Masisi, by’umwihariko muri Mweso na Karuba.
Iri tangazo risohotse mu gihe iyi teritwari ikomeje kuberamo imirwano ikaze. Buri ruhande rushinja urundi kurasa amabombe mu bice bituwe rwabigambiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!