00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yaburiye ingabo za Tanzania ziri muri Kivu y’Amajyaruguru

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 February 2024 saa 07:08
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 waburiye ingabo za Tanzania ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

M23 mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 3 Gashyantare 2024, yatangaje ko ingabo za Tanzania ziri kurasa ku baturage muri iyi ntara.

Iti “M23 yubaha imiryango y’uturere kandi nta kibazo ifitanye na SADC, yewe n’ingabo za Tanzania (TPDF). Ariko TPDF ikomeje gukoresha imbunda ziremereye mu kurasa no kwica abaturage.”

Uyu mutwe watangaje ko ushobora kugira amahitamo yo gusubiza, ugamije kurinda abaturage bari mu bice igenzura.

Yagize iti “M23 nta yandi mahitamo izagira keretse gufata no gucecekesha izi mbunda, n’abazikoresha mu rwego rwo kurinda abasivili b’inzirakarengane.”

Wamenyesheje Abanye-Congo n’amahanga ko ingabo za RDC, iz’u Burundi, iza SADC, FDLR, abacancuro n’imitwe ya Wazalendo biri kwibasira abatuye muri teritwari ya Masisi, by’umwihariko muri Mweso na Karuba.

Iri tangazo risohotse mu gihe iyi teritwari ikomeje kuberamo imirwano ikaze. Buri ruhande rushinja urundi kurasa amabombe mu bice bituwe rwabigambiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages