00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Gen (Rtd) Kayonga yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Turukiya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 March 2024 saa 03:53
Yasuwe :

Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga kuri uyu wa 7 Werurwe 2024 yahaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ‘protocole’ muri Turukiya kopi y’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya, uyu muhango wabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Ankara.

Yagize iti “None kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turukiya, Ambasaderi wagenwe ngo ahagararire u Rwanda muri Turukiya yagejeje impapuro zibimwemerera ku Muyobozi Mukuru wa Protocole, Ambasaderi Ahmet Cemil Miroğlu.”

Lt Gen (Rtd) Kayonga yagenwe n’inama y’abaminisitiri kuri uyu mwanya tariki ya 29 Ugushyingo 2023. Ni umwanya yasimbuyeho Mironko Fidelis.

Kayonga yakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Yabaye Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, aba umujyanama wa Perezida Paul Kagame, aba n’Umugaba Mukuru.

Si mushya muri dipolomasi y’u Rwanda kuko yanabaye Ambasaderi warwo mu Bushinwa kuva mu 2014 kugeza mu 2019.

Yagenwe nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya nyuma yo gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru nk’umusirikare w’igihugu muri Kanama 2023.

Lt Gen (Rtd) Kayonga yatanze impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Turukiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages