Ni amagambo yavuze ubwo Gen. Maj. James Birungi yashyikirizwaga inshingano yo kuyobora ibikorwa by’ingabo za Uganda byo kurwanya ADF muri RDC, bizwi nka ‘Operation Shujaa’, asimbuye Gen Maj. Richard Otto.
Yagize ati “ADF ni imburamumaro. Ni abantu bake cyane, bagenda mu matsinda mato, ntibashobora gutera umutwe muto w’ingabo za RDC, baba biruka gusa.”
Ingabo za Uganda zatangiye ibikorwa byo kurwanya ADF muri RDC mu Ugushyingo 2021 nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi b’ibihugu byombi. Icyo gihe uyu mutwe wari umaze iminsi uhungabanya umutekano wo ku mupaka, ugaba ibitero by’iterabwoba i Kampala.
Operation Shujaa yatangijwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye by’igisirikare, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yaranzwe n’ibitero bikomeye by’indege byasenye ibirindiro byinshi bya ADF.
Ingabo za Uganda zihamya ko mu ntangiriro z’ibi bikorwa, zishe abarwanyi benshi ba ADF barimo abayobozi bayo, bamwe zibafata mpiri, zibohoza n’abasivili bari baragizwe imbohe.
Ubu ingabo za Uganda zifatanya n’iza RDC mu kurwanya indi mitwe ihungabanya umutekano w’abaturage muri Ituri nka CODECO, nyuma y’aho Gen. Muhoozi agaragaje ko Abanye-Congo b’Abahima bakomeje kwicwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!