00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt. Gen. Muhanga ahamya ko ADF itakiri ikibazo ku mutekano wa Uganda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 April 2025 saa 03:15
Yasuwe :

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Kayanja Muhanga, yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utakiri ikibazo ku mutekano w’igihugu cyabo.

Ni amagambo yavuze ubwo Gen. Maj. James Birungi yashyikirizwaga inshingano yo kuyobora ibikorwa by’ingabo za Uganda byo kurwanya ADF muri RDC, bizwi nka ‘Operation Shujaa’, asimbuye Gen Maj. Richard Otto.

Yagize ati “ADF ni imburamumaro. Ni abantu bake cyane, bagenda mu matsinda mato, ntibashobora gutera umutwe muto w’ingabo za RDC, baba biruka gusa.”

Ingabo za Uganda zatangiye ibikorwa byo kurwanya ADF muri RDC mu Ugushyingo 2021 nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi b’ibihugu byombi. Icyo gihe uyu mutwe wari umaze iminsi uhungabanya umutekano wo ku mupaka, ugaba ibitero by’iterabwoba i Kampala.

Operation Shujaa yatangijwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye by’igisirikare, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yaranzwe n’ibitero bikomeye by’indege byasenye ibirindiro byinshi bya ADF.

Ingabo za Uganda zihamya ko mu ntangiriro z’ibi bikorwa, zishe abarwanyi benshi ba ADF barimo abayobozi bayo, bamwe zibafata mpiri, zibohoza n’abasivili bari baragizwe imbohe.

Ubu ingabo za Uganda zifatanya n’iza RDC mu kurwanya indi mitwe ihungabanya umutekano w’abaturage muri Ituri nka CODECO, nyuma y’aho Gen. Muhoozi agaragaje ko Abanye-Congo b’Abahima bakomeje kwicwa.

Lt Gen. Kayanja Muhanga yavuze ko ADF idafite n'ubushobozi bwo gutera umutwe muto w'ingabo za RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .