Hilsum w’imyaka 66 y’amavuko yabwiye BBC ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye amaze amezi abiri akorera mu Rwanda, bityo yari amaze kuhagira inshuti.
Yasobanuye ko ubwo Jenoside yatangiraga, yahamagawe cyane n’izo nshuti ze zirimo uwitwa Monica wari ufite abana bane, ngo abatabare gusa avuga ko atabashije kugira icyo abafasha.
Yagize ati “Nari mbizi ko bigiye kuba bibi, kandi nari mbizi ko hagiye kuba ubwicanyi. Rero ntabwo byari kuba ari byiza kwitwara (mu modoka) njyenyine mu iryo joro, ndetse ahubwo namaze iminsi ntasohoka mu nzu.”
Hilsum yasobanuye ko icyo gihe Monica yumvise ko gutabarwa bitagikunze, amuha ubutumwa azaha umugabo we.
Yagize ati “Nanditse amagambo ya nyuma ya Monica kubera ko umugabo we Marcel atari ahari, kandi yashakaga ko nzayaha umugabo we.”
Hilsum avuga ko Monica yaje kurokoka ariko abana be bane baricwa. Yasobanuye ko iyo yari iminsi igoye cyane.
Lindsey Hilsum yabaye umunyamakuru mu bihugu byinshi byaranzwe n’umutekano muke birimo: Syria, Iraq, Ukraine n’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!