Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho ibihumbi by’abanya-Liberia bigaragambije basaba ko hagira igikorwa, nyuma y’uko hatangajwe imibare myinshi y’abagore n’abakobwa basambanywa mu murwa mukuru Monrovia mu kwezi gushize.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Perezida Weah yavuze ko agiye gushyiraho umushinjacyaha wihariye ukurikirana ibyaha byo gusambanya abagore n’abakobwa ndetse no gushyiraho igitabo cyandikwamo abahamijwe ibyo byaha.
Guverinoma ya Liberia kandi yatangaje ko hagiye gushyirwaho itsinda ridasanzwe rishinzwe guhashya ibyaha byo gusambanya no gufata ku ngufu.
Raporo ya Loni mu mwaka wa 2016 yagaragaje ko muri icyo gihugu hatanzwe ibirego 803 byerekeranye no gufata ku ngufu cyangwa gusambanya abagore, nyamara ibyafashweho umwanzuro n’inkiko ni 2 % yabyo.
Ni umuco wo kudahana washibutse mu ntambara icyo gihugu cyamazemo imyaka 14 guhera mu 1989 kugeza mu 2003, nkuko Loni ibivuga.
Umuyobozi w’umuryango Women Empowerment Network muri Liberia, Margaret Taylor yatangaje ko hagati ya Kamena na Kanama uyu mwaka, muri icyo gihugu hakiriwe dosiye 600 z’abagore basambanyijwe ku gahato n’abafashwe ku ngufu. Ni mu gihe muri Gicurasi uyu mwaka hari hakiriwe dosiye zitageze ku ijana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!