00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Levin na Zoellner biyita abarengera ubunganzira bwa muntu ariko bakarwanya ko urubyiruko rwa Afurika ruhabwa uburezi

Yanditswe na Mushimire Olivier
Kuya 11 May 2022 saa 07:59
Yasuwe :

Mu cyumweru gishize, Sophia Levin yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti ‘Rwanda government funds CMU, imprisons political dissidents’. Umwanditsi w’iyi nkuru yagerageje guteranya ingingo zitandukanye mu gusobanura icyo yita ubutegetsi bw’igitugu [yita ko buri mu Rwanda] ariko bushora mu burezi, [agasa nk’usobanura ko] abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda muri urwo rugendo bakwiriye guterwa ipfunwe no kuba bari gutanga ubumenyi ku rubyiruko rwa Afurika.

Uku niko abiyita ko barengera uburenganzira bwa muntu bajya bivuguruza [kuko bemera ko uburezi ari ngombwa ariko bakumva budakwiriye kugera ku rubyiruko rwa Afurika] nubwo bifata nk’abaharanira ko ibyiza bigera ku bandi.

Levin, kimwe n’abandi benshi bamubanjirije, yatesheje agaciro inkuru ye mu buryo asa nk’utari ugambiriye. Avuga ko Paul Rusesabagina ari umwe mu bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Leta y’u Rwanda. Mu gusobanura ingingo ye, Levin yifashisha inshuti magara ya Rusesabagina, Tom Zoellner, kugira ngo avuge ku gisobanuro cy’ingingo ikomeye nk’amasezerano hagati y’u Rwanda na Kaminuza [ya Carnegie Mellon University, CMU].

Aragira ati “Mu by’ukuri ubu ni ubufatanye budakwiriye. U Rwanda rugaragara nk’urutera imbere, rukifashisha CMU mu kubigeraho.”

Ntabwo Zoellner ashobora gutekereza ko ubu bufatanye bushingiye ku guteza imbere uburezi, aho kwiyerekana. Ni kimwe na Levin udashobora gutekereza ko Zoellner ari kuvugishwa n’uburakari bitewe n’ibyabaye ku nshuti ye. Uko ari babiri barimo kwivugira ibihaza ibyifuzo byabo.

“Kaminuza yo mu Rwanda irimo kwitwara neza, abantu barimo kubona ubumenyi”, Zoellner yabigarutseho kugira ngo agaragaze ko ibyo ari kuvuga bifite ishingiro. Ariko muri kwa kwivuguruza, yongeyeho ati “Ariko se ni iki Carnegie Mellon iri gukora mu rwego rwo gusaba Leta y’u Rwanda gukorera mu murongo wo kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu?”

Biragoye kumva icyo Zoellner ashaka kuvuga muri iyi ngingo. Ese arasobanura uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo? “Igihe kirageze kugira ngo dukoreshe uburyo bwose bushoboka mu kuzana impinduka mu Rwanda kuko inzira za politiki zose twarazigerageje birananirana,” Ibi byavuzwe na Rusesabagina inshuti ya Zoellner, ubwo yatekerezaga ko nta cyamukoraho, akavuga ko “ashyigikiye byimazeyo” umutwe w’iterabwoba warimo gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu bice by’amajyepfo y’u Rwanda.

Zoellner yarongeye agira ati “Birangoye kwemera ko CMU ishyigikira ubwicanyi”. Ibi ni ubucucu. CMU ni kaminuza y’Abanyamerika ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ariko nta muntu watekereza ko ishyigikira ubwicanyi bukorerwa no mu bihugu by’amahanga kuko Amerika ihora ikora ibyo bikorwa mu guhangana n’abakekwaho iterabwoba mu bihugu by’amahanga.

Ku Rwanda, Rusesabagina n’abandi bantu 21 baregewe hamwe, bazanywe imbere y’ubutabera binyuze mu koherezwa n’ibihugu by’amahanga cyangwa se imitego yatumye bagezwa mu Rwanda, nk’uko ari inzira zikoreshwa n’inzego z’umutekano mu kugeza mu butabera abanyabyaha bahunze ubutabera.

Uko umunyabyaha arushaho kugira uburemere, niko n’imitego irushaho kucuranwa ubuhanga kurushaho, nk’uko filime zo muri Amerika zikunze kubyerekana. Icyakora ku ruhande rw’u Rwanda, nta bwicanyi bwabayeho. Niyo mpamvu Zoellner ari kwishuka. Rusesabagina (wakunze kwiyita umugabo usanzwe) yaguye mu mutego karundura ugamije kumugeza imbere y’ubutabera, aho byagaragaye ko ari umunyabyaha usanzwe. U Rwanda Zoellner agaragaza nk’urutagendera ku mategeko ruba mu makabyankuru gusa.

U Rwanda rw’ukuri, rurebewe mu bipimo bizima, ruyoboye Afurika mu bigendanye no kubahiriza amategeko, aho ruri ku mwanya wa 42 mu bihugu 139, nk’uko Raporo ya World Justice Project ibigaragaza. Yaba uwigize umunyamategeko wa Rusesabagina, Kate Gibson, cyangwa se Zoellner, ndetse na Levin ubwe, ari nawe ukoresha amagambo bavuze mu nkuru, bashobora kugenzura iyo mibare [ya WJP].

Zoellner, kimwe n’abandi bashyigikiye iterabwoba, yahisemo kwifashisha ibikangosho no gusebya CMU kuko “Ubundi buryo bwose [bwo kubohora inshuti ye Rusesabagina] bwageragejwe ntibutange umusaruro.”

Icyakora hatitawe ku binyoma bya Zoellner na Levin, u Rwanda rukomeje kuba icyitegererezo ku rubyiruko rwa Afurika rwifuza kwiga ibyo u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo ruzane impinduka mu mibereho yabo. Ku rundi ruhande, Rusesabagina wasobanuwe n’Umucamanza Antony Evans wavuze ko “Ari umuntu urwanya ubuyobozi buriho [mu Rwanda] ndetse wagaragaje [ko Leta y’u Rwanda] yagize uruhare muri Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994] ndetse yanavuze ibindi bitekerezo bidafite ishingiro.”

Yongeyeho ko Rusesabagina ari “Umugabo wari ufite aho ahuriye n’abahezanguni n’Abahutu.”

Uyu niwe mugabo Zoellner yifuza ko arekurwa nyuma yo kwica Abanyarwanda b’inzirakarengane. Mu gihe Zoellner atagera ku byo yifuza mu buryo bwiza, asa nk’uwiteguye gukoresha izina rya CMU ndetse n’uburenganzira [bw’urubyiruko] rw’Abanyafurika bwo kubona uburezi [mu kugera ku nyungu ze], ruzatungurwa no kubona ko abashyigikiye iterabwoba bigaragaza nk’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram nayo yagize uruhare rwo gushyigikira uburezi ku Banyafurika. Umuntu ntashobora kumenya neza uruhande Zoellner na Levin bashyigikiye mu bukangurambaga bwa #Bringbackourgirls.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages