Uganda yashyikirije u Rwanda umuturage warwo wasanzwe mu giti yapfuye

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 7 Gashyantare 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda mu buryo butunguranye umurambo w’umuturage warwo witwa Gasore Semukanya wabonetse mu ishyamba rya Uganda umanitswe mu giti, kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’urupfu rwe.

Kiri uyu wa Kane ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo itsinda ry’Abanya-Uganda, bari barangajwe imbere n’abapolisi bo muri iki gihugu bashyikirije uyu murambo itsinda ry’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda, bakira uyu murambo, ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe bo mu muryango we, bavuga ko bababajwe cyane n’urupfu rw’umuvandimwe wabo, ariko bagasaba ko hakorwa iperereza ku mpamvu y’uru rupfu.

Iyamuremye Vincent murumuna wa nyakwigendera yagize ati "Amakuru y’umuvandimwe wacu twayamenye ku wa Kabiri saa Cyenda z’umugoroba, tuyamenyeshejwe na babyara bacu babayo. Twaratunguwe pe! Gusa twifuza ko hakorwa iperereza ku bihugu byombi tukamenya iby’uru rupfu."

Nyirandagijimana Justine na we yagize ati "Uyu nyakwigendera yari yaraye kwa mama umubereye mubyara we, bukeye mu gitondo cyo ku wa Mbere baramubura. Babaza abo mu Rwanda babasubiza ko ntawahageze, tumubura gutyo, bukeye ku wa Kabiri nyura mu isantere ntuyemo yitwa ku Disi, numva bavuga ngo hari umuntu wabonetse mu ishyamba amanitse mu giti yapfuye sinabyitaho.’’

"Ntituzi icyamwishe, isuzuma ry’abaganga niryo rizabitumenyesha kuko n’ubwo yajyanywe kwa muganga ntibatumenyesheje ibyavuye mu isuzuma rya muganga."

Ubwo itangazamakuru ryageragezaga kuvugana n’abahagarariye Uganda banze kurivugisha.

Bavuze ko abashaka kumenya icyishe nyakwigendera bagisanga muri raporo ya muganga.

Abo bayobozi ku ruhande rwa Uganda, bahatirizaga abo mu Rwanda ngo umurambo bawushyikirize ba nyira wo aho kubanza kujya kuwusuzuma.

Uyu nyakwigendera Gasore Semukanya, asize umugore n’abana batanu, batuye mu Murenge wa Kinyababa, Akarere ka Burera.

Uyu abaye umwe mu baturage b’Abanyarwanda bamaze kugwa muri Uganda mu buryo bw’amayobera, nyuma y’igihe Abanyarwanda batotezwa, bakorerwa iyicarubozo muri iki gihugu.

Umurambo wa Gasore wagejejwe mu Rwanda mu masaha y'ijoro
Bivugwa ko umurambo wa Gasore wasanzwe umanitse mu giti mu ishyamba ryo muri Uganda
Imbangukiragutabara yajyanye umurambo wa Gasore ku buruhukiro bw'ibitaro bya Ruhengeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .