00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC, FDLR na Wazalendo ni bo batwirutseho - Intimba y’impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 29 August 2025 saa 02:43
Yasuwe :

Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu Karere ka Rubavu zagaragaje intimba zatewe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, bikagera aho zihungira mu Rwanda mu rwego rwo gukiza amagara yazo.

Inkambi y’agateganyo ya Nkamira icumbikiye Abanye-Congo 3.196 bahageze kuva tariki 11 Ukuboza 2022, ubwo ubugizi bwa nabi bakorerwa bwafataga intera, ingabo za RDC n’imitwe ishyigikiwe na Leta y’iki gihugu bibashinja gukorana n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Nyiramutigerwa Ange ukomoka mu misozi ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yasobanuye ko yahunze ibitero bya FDLR, ingabo za RDC na Wazalendo muri uyu mwaka, aho we na bagenzi be baziraga ko bavuga Ikinyarwanda.

Yagize ati “Dukeneye ko iwacu amahoro agaruka tugatahuka, intambara igahagarikwa. Nanyuze muri byinshi kuko twashwiragiye njye n’umugabo turatandukana, nyuma y’uko abo mu bwoko buvuga Ikinyarwanda twari dukomeje guhigwa no kwirukwaho na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda yifatanyije na Wazalendo na FARDC.”

Kitoko Nyiramwiza wahunze aturutse mu gave ka Kitchanga muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yagaragaje ko kugira ngo we na bagenzi be bahunguke, bisaba ko amahohoro abanza kuboneka.

Ati “Leta ya RDC ikeneye amahoro kugira ngo dusubire mu byacu, kandi ntitwasubirayo FDLR na Wazalendo bagishaka kutwica, dufite byinshi dukumbuye, ndetse abana bacu ntibiga neza uko bikwiriye.”

Perezida w’Inkambi ya Nkamira, Munyankindi Bushashe, yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwakiriye neza we n’izindi mpunzi z’Abanye-Congo, bashaka gusubira iwabo muri RDC ariko ko ibitero kuri bene wabo basigaye bikomeje.

Munyankindi yagize ati “Turambiwe ubuhunzi, kuko ntawifuza kubusaziramo, ariko nti twataha amahoro ataragaruka, kuko Leta ya Congo ifatanyije na FDLR na Wazalendo baracyahari kandi ni bo batwirutseho.”

Umuyobozi Mukuru w’ishami rya Loni rishinzwe kwita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yasuye izi mpunzi kuri uyu wa 29 Kanama 2025, yumva ibibazo byabo, abizeza kuzikorera ubuvugizi kugira ngo ibibazo bituma zidataha bikemuke.

Ati “Tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo amahoro agaruke, basubire mu byabo. Gusa hano hari abahanyuzwa by’igihe gito abakeneye serivisi z’umwihariko nk’Uburezi bajyanwa mu nkambi za Mahama nk’ingamba za Leta y’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko mbere yo gusura u Rwanda yabanje gusura no kugirana ibiganiro na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, bemeranya ko kugira ngo ikibazo cy’izi mpunzi gikemuke, ari ngombwa ko amahoro abanza kugaruka iwabo.

Grandi yagaragaje ko iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro RDC na RDC byagiranye tariki ya 27 Kamena, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari ngombwa kuko arimo ingingo y’ingenzi irebana no gukemura ibibazo by’impunzi.

Minisiteri ifite mu nshingano impunzi no kurwanya ibiza (MINEMA) igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi 137.465. Harimo 83.858 zaturutse muri RDC, 52.450 zaturutse mu Burundi n’izo mu bindi bihugu.

Umuyobozi wa UNCHR, Filippo Grandi, yasuye inkambi y'agateganyo ya Nkambira, areba uko impunzi zitekerwa
Kitoko Nyiramwiza yavuze ko azasubira i Kitshanga ari uko umutekano wabonetse
Perezida w’Inkambi ya Nkamira, Munyankindi Bushashe, yavuze ko bazataha mu gihe ibitero by'ingabo za Leta, FDLR na Wazalendo bizaba byahagaze
Filippo Grandi yijeje impunzi z’Abanye-Congo kuzikorera ubuvugizi
Abarimo Meya w'Akarere ka Rubavu baherekeje Filippo Grandi ubwo yasuraga iyi nkambi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages