00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwiyubaka n’icyizere ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 28 April 2020 saa 09:50
Yasuwe :

Abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abana babyaye, bavuga ko imibereho yahindutse, ubu bafite ubwumvikane, bitandukanye n’igihe abana bahoraga babaza inkomoko yabo, kandi ababyeyi bagikomeretse batabasha kubasobanurira.

Gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Raporo idasanzwe y’Umuryango w’AAbibumbye ku Rwanda yo mu 1996, yerekana ko abagore bari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 250 bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside. Abo barimo abandujwe Virus itera Sida n’izindi ndwara n’abatewe inda.

Kimwe mu bibazo bikomeye byasize, kikaba n’ihurizo ku muryango Nyarwanda ni icy’abagore bafashwe ku ngufu bakabyarana n’abakoze Jenoside, akenshi babafataga bamaze kwica abo mu miryango yabo.

Ni igikomere kumva ko uwarokotse Jenoside ahetse umwana w’uwayikoze akica n’ababyeyi be.

Uwimana (izina ryahinduwe) yabwiye IGIHE ko bitaboroheye kwiyakira no kwakira abana babyaye n’abagize amahirwe yo kugira abarokotse mu miryango ntibabiyumvagamo.

Ati “Harimo abafashwe ku ngufu bakuramo ubwandu, habaho abafashwe ku ngufu bakuramo abana batagira ba se […] ugasigara uri umwe gusa ufite ibikomere. Njye umubiri wose ni imihoro ubyajemo na wa mwana w’uwakwiciye, byari ikibazo. Ari we kumwakira byari ikibazo no mu muryango kumwakira nabyo biba ikindi.”

Abana bavutse muri ubwo buryo nabo ntiborohewe n’ubuzima bwo kubaho batazi inkomoko yabo, kuko nta mbaraga ababyeyi bari bafite zo kubibasobanurira.

Umuhire (wahinduriwe izina) yabwiye IGIHE ko mu bitabo byo ku ishuri afitemo ababyeyi barenga 10 batandukanye.

Ati “Watahaga umubaza ngo papa yagiye he? Cyangwa se amazina ye ni ayahe? Ugasanga ahubwo arahora arangwa n’amarira. Nitanzeho urugero nk’ubu ugiye mu nyandiko zo ku ishuri ushobora gusanga mfite nk’ababyeyi b’abagabo nka 15. Wabazaga mama akakubwira izina atekereje uwo munsi, ejobundi umwaka wagera akakubwira irindi.”

Sevota mu rugamba rwo kugarurira ubuzima abo bana n’ababyeyi babo

Sevota ni umwe mu miryango yavutse Jenoside yakorerwe Abatutsi igihagarikwa. Washinzwe ku wa 28 Ukuboza 1994 ugamije ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda no kugarura umubano n’amahoro mu bantu byari byarasenywe na Jenoside.

Watangiye uhuza abapfakazi bose muri rusange, baba abapfakaye kubera ibibazo bitandukanye by’ubuzima n’ababitewe na Jenoside ndetse uhuriza n’imfubyi mu matsinda hatitawe ku cyabateye ubupfubyi.

Uyu muryango wavukiye muri Komini Taba [Kamonyi y’ubu] waje gusanga abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi batari kujyana n’abandi muri gahunda zitandukanye washyiragaho.

Uwimana wafashwe ku ngufu afite imyaka 15 agafatwa n’uwari umaze kwica umubyeyi we, avuga ko uburyo bafataga abana babo bitashoboraga no gutuma batsinda mu ishuri.

Ati “Nkanjye kubera ko se ni we wanyiciye mama turi kumwe antema n’ukuguru numvaga nanjye kumwakira namwitaga ngo ni ubwoko bubi, natwe twarabahahamuraga, no kwiga kwabo bikabacanga kuko na bo bumvaga bafite ihungabana.’’

Mu 2006 Sevota yatangiye urugamba rukomeye rwo kumvisha ababyeyi ko ibyabaye nta ruhare abana babigizemo.

Uwimana avuga ko Sevota yaberetse ko ibyabaye nta ruhare ababyeyi babigizemo ndetse n’abana basobanurirwa ibyabaye muri Jenoside.

Ati “Sevota irwana urugamba itwereka ko abana nta ruhare bagize mu byatubayeho, noneho n’abana na bo babereka impamvu badafite ba nyirakuru, ba sekuru imiryango ko ari iyo Jenoside yabaye icyo gihe tukababyara gutyo. Noneho batwigisha ikintu cyo kubwiza abana ukuri, kugira ngo abana tubabwire uburyo bavutse.’’

Uwimana avuga ko abana bakibimenya byabababaje cyane gusa baza kugenda babyumva gahoro gahoro.

Ati “Bamenya ukuri noneho bamenya ko twahuye n’akaga gakomeye cyane, bahita batubera inshuti batubera abavandimwe, bati ni uko byari bimeze, ni uko byagenze badusaba imbabazi tubasaba imbabazi.”

Imyigire ku bana yarashobotse n’imibanire irahinduka

Nyuma yo kubohoka haba ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abana babavutseho, byatumye abana bagana ishuri bariga n’imibanire yabo n’ababyeyi irahinduka.

Uwo twise Cyusa yiga Ubwubatsi muri Kaminuza (Civil Engineering). Avuga ko imibanire yabo n’ababyeyi yahindutse bituma babasha no kwicara mu ishuri bariga.

Ati “Uko iminsi iri kugenda izamuka imibanire ni myiza, abana n’ababyeyi babanye neza nta kibazo kandi bose bisanzuranyeho, umwana aragenda agasobanuza uko byagenze, umubyeyi na we akamusobanurira, ndetse bakagirana n’inama muri rusange.”

Mugenzi we twise Ntwali yiga muri Kaminuza mu mwaka wa Gatatu mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi. Yavuze ko baharanira kudasubira inyuma ku ntambwe bamaze gutera.

Ati “Mbere ntabwo byari byoroshye ko ushobora kwicara ukaganira n’umubyeyi wawe, […] ariko nibura twamaze kumenya aho twavuye n’aho tujya niyo mpamvu ubona duhagaze twemye tubasha no gukora cyane kugira ngo tutazasubira inyuma.”

Kugira ngo iyo ntambwe iterwe, Sevota yakoresheje ingamba zitandukanye zirimo kubasura mu ngo, bagatanga impano zitandukanye, gutanga amatike ku bana bajya ku ishuri, gutembereza abana n’ababyeyi n’ibindi.

Ubu abana bafite inkomoko

Abana n’ababyeyi bakomeje urugendo rwo kwiyuka bakagira n’inyigisho z’isanamitima binyuze muri izo gahunda, ikibazo kijyanye n’irangamimerere cyangwa inkomoko (identification) na cyo ngo cyararangiye.

Umuhuzabikorwa akaba n’uwashinze Sevota, Godeliève Mukasarasi, avuga ko ubu abo bana ari ab’igihugu, kandi ko leta ibishyurira ishuri.

Ati “Ni Abanyarwanda nk’abandi, niyo mpamvu nshima gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Aho kwibona mu ndorerwamo yo kuvuga ngo nabyawe n’uyu cyangwa navutse ntya, ikirango cyabo ni Abanyarwanda. Twagira papa tutagira papa, twagira mama tutagira mama turi Abanyarwanda kuko dufite igihugu kidukunda, kidushakira gahunda zidukwiriye.”

Urubyiruko rwo muri Sevota bamwe ni abanyeshuri abandi barangije kwiga. Bishyurirwa na Leta Sevota nayo ikabunganira mu mibereho. Ubu ni urubyiruko rufite icyerekezo.

Ku wa 8 Mutarama 2020, Sevota yizihije isabukuru y’imyaka 25 ishinzwe. Uwo muryango watangaje ko ugiye kubaka ‘Ikigo cy’amahoro’ uzagaragarizamo amateka yawo.

Mukasarasi Godeliève washinze Sevota yagizwe Umurinzi w’Igihango mu 2016. Yabonye ibihembo mpuzamahanga byagiye bifasha Sevota mu bikorwa byayo.

Mu 2018 yahawe igihembo cy’abagore b’Indashyikirwa ku Isi, bagaragaje umuhate mu guharanira amahoro, ubutabera, uburenganzira bwa muntu, uburinganire no guteza imbere abagore.

Afite kandi igihembo gitangwa na Canada cyitwa “Liberté 2004” gihabwa abantu babaye indashyikirwa mu guharanira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere Demokarasi.

Abanyamuryango ba Sevota bahuzwa n'ibikorwa bitandukanye bibateza imbere
Bamwe mu banyamuryango bari mu buboshyi bw'amatapi bakoresheje imifuka
Guhura no guseka mu bihe bitandukanye mu binezeza abanyamuryango ba Sevota bahora barajwe inshinga no kwimakaza amahoro
Kimwe mu bikorwa bikomeye cyane abanyamuryango ba Sevota bavuga imyato ni icyiswe Agaseke k'amahoro aho basura buri munyamuryango bakamufasha
Nyuma yo guhumurizwa, abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside n'abana babyaye barabohotse batangira gukora ibibateza imbere
Akanyamuneza ni kose ku banyamuryango ba Sevota
Ubworozi ni bumwe mu bufasha abanyamuryango ba Sevota gukomeza kwiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages