Diane Murekeyisoni ni umubyeyi w’abana batatu barimo umukobwa umwe n’abahungu babiri. Umwana we mukuru afite imyaka 10.
Umugabo we bahuje amateka kuko nawe yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Amaze imyaka 10 aba muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akora akazi k’ubuganga. Yize mu Rwanda amashuri yose kugeza arangije Kaminuza.
Yavuze ko Se yitabye Imana mbere yo mu 1994. Yavukanaga n’abandi bane kuri se na nyina. Abo bavukana kuri se na nyina hafi ya bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bishwe bashinyaguriwe kuko baziritswe bakajugunywa muri Nyabarongo. Mukuru we yaje kwitaba Imana nyuma ya Jenoside azize ibikomere byayo.
Mu kiganiro ‘Iwe mube hamwe n’abacu’ gikorwa na Dady de Maximo Mwicira Mitali wamenyekanye mu Rwanda mu bice bitandukanye by’imyidagaduro nk’imideli, filime, itangazamakuru n’ibindi, cyatambutse yifashishije urubuga rwa Instagram, Murekeyisoni yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 10, yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Inzira y’ububabare yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Yavuze ko ibintu byasubiye irudubi mu 1994, indege ya Juvenal Habyarimana ihanurwa, ariko umugambi wa Jenoside yari asanzwe awubona bitewe n’ukuntu ku ishuri yabazwaga ubwoko bwe ndetse akabona hari urunturuntu mu baturanyi b’iwabo.
Ati “Twabayeho tubona ko hari ukutabana neza hagati yacu n’abaturanyi ndetse no ku ishuri nkabona ko ibintu bitameze neza. Gusa Mama wacu yarasengaga ibyo ntiyabijyagamo ndetse Jenoside yabaye mu by’ukuri ntazi ubwoko bwanjye. Akenshi barampagutsaga ku ishuri, rimwe nkahaguruka mu bahutu ubundi nkaza mu batutsi."
" Ubwo Jenoside yatangiraga twese twari turi mu rugo tubyumva mu makuru ko indege ya Habyarimana yarashwe, ariko twari tumaze iminsi turara hanze bavuga ko bashaka kwica abatutsi.”
Ngo umubyeyi we yari yaragiye kuvuza mukuru we Rosine, amusigayo Jenoside itangiye ajya kumureba ndetse aramubona ariko ntiyagaruka baza gutandukana ndetse uwo mubyeyi aricwa.
Ku wa 10 Mata, i Burema ahari iwabo wa Murekeyisoni nibwo ubwicanyi bwatangiye bikomeye. Ku gicamunsi nka saa tanu bumvise amasasu induru zivuga, buri muntu ariruka. Ubwo we yari ahetse umwana wa nyinawabo witwaga Agnes w’imyaka itatu, musaza we afata akaboko mushiki we wari ufite imyaka itanu barirukanka abaheruka ubwo.
Murekeyisoni yajyanye na Agnes wari utwite imvutsi, barirukanka bakwirwa imishwaro batazi ngo bagiye hehe.
Ati “Abantu bakavuga ngo mwirukanke mugana ku kiliziya, tutaragerayo mama wacu (Agnes) arananirwa, yikubita hasi ndumana ngo mufate akaboko biranga, interahamwe ziraza arambwira ngo iruke arasigara baramwica, ndetse banamubaga bamukuramo umwana we yari atwite nawe baramwica. Nari mfite abana babiri b’uwo mubyeyi dukomeza kwiruka tutazi iyo tujya.”
Ngo muri icyo gihe nta muhoro wari wigeze umugeraho ariko yari yuzuye amaraso umubiri we wose. Yaje kugera ku kiliziya ariko asanga abantu bose babaye intere.
Ati “Tugeze kuri kiliziya Interahamwe zihamagara abasirikare. Abasaza bari bahari baratubwiraga tugatoragura amabuye twamara kuyarunda bakayamisha mu Nterahamwe n’abasirikare ariko byari amatakirangoyi.”
Umwana umwe yari afite yaje kumupfiraho arashwe isasu ibintu biramukomerana.
Ati “Turi gukwepana n’amasasu rimwe ryaraje rikubita umwana nari mfashe akaboko ndebye hasi mbona wa mwana, abandi bose baragenda njye nsigara ndi kumuramira, noneho mbona ya masasu aracogoye nyuma nza kubona arapfuye.”
Akomeza avuga ko yahise akomeza urugendo, cya gitero kiza kurangiza abantu bari bapfuye ntibahwane. Bakomeza bashaka guhungira kuri komine ya Butamwa.
Ati “Twarakomeje tukabona abantu begetse ku bihuru batapfuye, umuntu akakurembuza. Twarakomeje tugera kuri bariyeri banga ko dutambuka banga kutwica ariko badusubiza inyuma. Abantu baharokotse twari bake cyane, baravuze ngo tujye ahitwa Nyarufunzo, n’uko tugezeyo duhungira ahantu. Wa mwana muto nkimufite inzara yamunyicanye, tugeze hariya abantu bakajya bishyira hamwe tugateka, twahamaze iminsi.”
Avuga ko nyuma y’iminsi itarenze ibiri interahamwe zaje kubasanga aho hantu bari bamaze iminsi bahungiye maze kikabajyana kuri Nyabarongo ari naho hatikiriye benshi ndetse agatandukana n’umwana yari yasigaranye.
Ati “Baraje bavanamo abagabo n’abana b’abahungu, abamama bamwe bakabona birakomeye ufite agakanzu k’umukobwa akakambika umuhungu we. Barangije bati muzane amafaranga, abantu batangira kuyatanga, ubwo abantu bakagira ngo barayabona nibarangiza bagende, bafata ba bagabo n’abana b’abahungu barabatema. Igitsinagore bakajya babahindira mu nzu, baravuga ngo nimugume aho mwebwe tuzi icyo tuzabakoresha.”
“Bagaruka mu gitondo barangije badusohora mu nzu, nta n’uwari wagize ubwenge ngo agende, twagumye aho. Batujyana kuri Nyabarongo. Badushoreye, unaniwe bagatemera aho, akaba arahasigaye. Tugenda urugendo rurerure ngiye kubona mbona turahageze baravuga ngo naha muje gupfira, hariho abantu barambiwe bumvaga bashaka kuruhuka. Batangira gusunika abantu, ariko bamwe bakijyanamo, ukabona umuntu arasenze agahita yijyanamo.”
Murekeyisoni avuga ko we yari ari mu ba nyuma batinye gusimbukira muri Nyabarongo gusa yabonye nawe bagiye kumutema ahita yishoramo.
Ati “Njye nari ndi mu ba nyuma batinye gusimbukiramo, batangira gutema ngo buri muntu ajyemo, mbonye bagiye kuntema nsimbukiramo, sinari nzi koga, njyamo nkajya mpera umwuka, mara umwanya munini cyane mu mazi, ngiye kubona mbona ijosi ryanjye ibyatsi byari biri mu mazi byanyizungurukijeho. Ndangije mbona ahantu nafatiwe siho badutereyemo.”
“Mu mutwe wanjye hazamo akantu ko kumva ari njye urokotse, byivangavanze ntatekereza niba hari umuntu turi kumwe. Mfata bya byatsi ndakurura, mvamo njya ku nkombe ka gatima karagaruka nibaza aho wa mwana twari kumwe ari. Mpita ntangira kuruka amazi menshi nari nanjyweye.”
Yakomeje agira ati “Amazi amaze kunshiramo umutima urambwira ngo nsubiremo ariko ngira ubwoba. Nahise nsinzirira aho ari nka saa yine z’amanywa, naje kwikangura ku mugoroba. Nta muntu wankozeho kuko bagize ngo napfuye kubera ukuntu nari navuvutse.”
Avuga ko ahantu hose yanyuraga bamurekaga kubera ukuntu yari ameze bati mukareke ako kazapfa, bakavuga ngo barabona ari umupfu.
Ati “Nkagenda ndenga bariyeri ntazi ahantu ngiye. Nza gutekereza ukuntu mama yagiye kureba mukuru wanjye ntagaruke, ntangira urugendo rwo kuvuga ngo ngiye mu Gatare aho bari basize bambwiye ko agiye.”
Muri urwo rugendo hari aho yageze amenya amakuru y’uko umubyeyi we bamwishe nabi bamutemaguye.
Yaje kugera aho mukuru we yari yaragiye, asanga barateye gerenade mu nzu yari arimo ndetse afite ibikomere, abayeho mu buzima bugoranye kuko hari Interahamwe yari yaramubohoje imusambanya.
Ati "Hari interahamwe yari yaramugize umugore yaramubwiye ko naramuka ashatse gucika izamwica. Mukuru wanjye yari ari mu kigero cy’imyaka 17 yahoraga arira. Naje kubibona, uwo mugabo akajya aza, akamufata akamujyana mu cyumba. Nkavuga nti nta kintu cyo gukora, kera kabaye bakajya baza bagashaka kutwica uwo mugabo agatanga amafaranga.”
“Inkotanyi zaje kugera muri ako gace. Hari mu masaha y’umugoroba ya nterahamwe iraza iti tugomba guhunga. Yagiye kuzana imodoka turahunga, tunyura ahitwa mu Nzove. Hari hari amasasu ateye ubwoba. Twageraga kuri bariyeri bagashaka kumutwaka agatanga amafaranga, twageze muri RDC i Goma nta kintu afite.”
“Twagezeyo duhura n’interahamwe zituzi zigashaka kutwica. Twe twagendaga mu modoka akenshi uwo mugabo wari warabohoje mukuru wanjye akadushyira inyuma akagenda yadushyizeho amashitingi. Hari aho twageze macinya imera nabi ikajya yica abantu, na Rosine[mukuru wanjye iza kumfata ariko nyuma arakira].Narakubitswe mfite ibikomere ku mubiri aho bagiye bankubita amakoro, najya kwivuza bakanga ngo ntibavura abatutsi.”
Akigera mu Rwanda icyunamo cyamukoze mu nkovu
Murekeyisoni avuga ko mu 1996 batahutse. Akigera mu Rwanda yahuye n’umubabaro ukomeye ubwo mu cyunamo kuko byinshi mu bintu byose yabonaga cyangwa akumva byose byahitaga bituma yibuka urugendo rwe muri Jenoside.
Ati “Nkigera mu Rwanda narebye televiziyo bakajya basubizamo bya bintu byose, bashyizemo indirimbo yitwa Mbaze nde? Numva umutima uraremereye amarira aba yose.”
Arongera ati “Ubwo rero mu by’ukuri twaraje turishima, duhura n’indi nkuru nziza batwereka ko musaza wacu ahari, turamureba byari ibyishimo bivanze n’amarira. Batweretse n’abana be turababona. Twumva tugaruye agatege.”
Mukuru we yapfuye urw’amarabira kubera ingaruka za Jenoside
Rosine yaje kujya muri Amerika. Mu 2011 yapfuye yikubise hasi apfa ku munsi w’amavuko wa Murekeyisoni ndetse wari wanateguwe nawe.
Murekeyisoni ati “Ategura isabukuru yanjye yari muzima, kuri uwo munsi nibwo yatangiye kumbwira ko yumva yarwaye umutwe, mubwiye kumujyana kwivuza akambwira ko nta kibazo afite ndetse ngo yarambiwe guhora yivuza. Yari yateguye uyu munsi abwira abantu ko yanteguriye umunsi ati ndashaka ko murumuna wanjye yishima amaze igihe kinini ababaye.”
N’ubwo yanyuze mu buzima nk’ubu, Murekeyisoni avuga ko arangajwe imbere no kwiyubaka no kubaka umuryango, akishimira ko n’ubwo yanyuze muri izo nzira ariko umuryango we wose utazimye.



















TANGA IGITEKEREZO