Prof Wajackoyah ni umwe mu bari kuvugisha abantu benshi ndetse akaba ari kwandikwaho cyane muri Kenya no muri Afurika. Uyu mugabo ukuriye Ishyaka rya Roots yavuze ko abo bahanganye barimo Raila Odinga na William Ruto bari mu bagize uruhare muri ibi bikorwa byasubije ubukungu bwa Kenya mu manga.
Mu mpinduramatwara z’uyu mugabo, akunze gushingira ku kibazo cy’inguzanyo ziremereye Kenya ifite, aho zibarirwa kuri 70% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, akavuga ko politiki ze zose zizaba zigamije guhashya iki kibazo.
Mu rwego rwo guhangana nacyo, uyu mugabo yasezeranyije abamukurikira ko azahindura byinshi, atanga ibintu 10 by’ingenzi azaheraho.
1. Kwemeza urumogi
Wajackoyah, mu migabo n’imigambi ye, yizeye ko kwemeza urumogi mu rwego rw’ubucuruzi bizafasha Kenya kwishyura imyenda ifite.
Yagize ati "Turamutse twejeje urumogi mu gace ka Nyeri honyine, mu mwaka umwe dushobora kwishyura imyenda yose Kenya ifite."
Yakomeje ati “Umwenda si ikibazo kuko dufite igisubizo. Guhinga urumogi bizafasha iki gihugu kwishyura imyenda idasanzwe gifite, kandi bikemure ibibazo Abanya-Kenya bafite.”
2. Korora inzoka
Prof. Wajackoyah yatangaje ko Guverinoma ye izashyira imbaraga mu bucuruzi bw’inzoka zo koherezwa hanze.
Yagize ati “Abantu benshi barumwe n’inzoka muri iki gihugu kandi imiti igabanya ubukana bw’ubumara bw’inzoga ikorwa na sosiyete zikora imiti ziri hanze. Dufite inzoka nyinshi muri iki gihugu. Tugiye tuzivanamo ubumara bwazo tukabucuruza mu bakora imiti twabasha kwishyura imyenda.”
3. Kohereza hanze inyama z’imbwa
Uyu mugabo yavuze ko Guverinoma ye izashyira imbaraga mu kohereza inyama z’imbwa mu bihugu birimo u Bushinwa kugira ngo bigabanyirize igihugu imyenda.
Ati “Guverinoma yanjye izashyira imbaraga mu kohereza inzoka n’imbwa mu mahanga kugira ngo igihugu kibone amafaranga yo kwishyura imyenda.”
Prof. Wajackoyah kandi yahamije ko inyama z’imbwa zigura inshuro esheshatu inyama z’ihene, akavuga ko ari ikintu Leta ye izashyiramo imbaraga kugira ngo ubucuruzi bwazo bwiyongere, bityo ubukungu bwa Kenya bubyungukiremo.
4. Ibihano bikakaye ku banyereza umutungo w’igihugu
Prof. Wajackoyah ntiyariye iminwa aho yavuze ko abafashwe bakiriye ruswa cyangwa banyereje umutungo wa Leta batazajya bafungwa, ahubwo bazajya bamanikwa ku migozi.
Yagize ati "Tuzashaka amategeko agenga igihano cy’urupfu kugira ngo umuntu wese wibye amafaranga ya Leta azahanwe byimazeyo."
Yakomeje ati “Abantu bibye amafaranga menshi y’igihugu nta kindi bakwiriye uretse urupfu, ruswa ntabwo izihanganirwa muri Guverinoma yanjye.”
5. Kuvanaho zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga
Prof. Wajackoyah yavuze ko namara gutorerwa kuyobora Kenya, ashaka guhagarika ibintu bimwe na bimwe biri mu Itegeko Nshinga bidafite icyo bimaze, ahubwo akazibanda ku kubaza abaturage icyo bifuza, ikintu avuga ko cyatanze umusaruro mu bindi bihugu.
Ati “Hari ibihugu bidafite Itegeko Nshinga kandi bikore neza harimo nk’u Bwongereza, Canada, Nouvelle-Zélande, na Israel kandi byitwara neza.”
6. Gufunga gari ya moshi yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa
Uyu mugabo yavuze ko gari ya moshi Kenya iherutse gutaha yubatswe ku nguzanyo ya Leta y’u Bushinwa, ari ikimenyetso cy’ubukoloni bushya, avuga ko atazabyihanganira.
Yashimangiye ko aramutse agiye ku butegetsi, azahita ategeka ko ibishushanyo byose n’ibirango by’u Bushinwa bikikije iyo gari ya moshi bizahita bikurwaho.
Yagize ati “Ibishushanyo byose by’Abashinwa biri muri iriya nzira [ya gari ya moshi] bizasenywa. Tuzubaka gari ya moshi yacu dukoresheje amafaranga yacu.”
7. Iminsi y’akazi izagirwa ine
Umukandida w’ishyaka rya Roots avuga ko azagira Kenya igihugu gikora amasaha 24 kandi ko kuri buri wa Gatanu, ku wa Gatandatu, no ku Cyumweru, abaturage bazajya bahabwa ikiruhuko.
8. Umurwa Mukuru wa Kenya ushobora kwimurwa
Prof. Wajackoyah yavuze ko aramutse agiriwe icyizere, Umurwa Mukuru wa Kenya, Nairobi, ushobora kwimurirwa mu gice cya Isiolo kuko ari cyo kiri mu gihugu rwagati ugereranyije na Nairobi.
9. Imiterere y’ubuyobozi ishobora guhinduka
Prof. Wajackoyah ateganya gushyiraho imiyoborere itanga ububasha ku turere umunani azashyiraho, ibi ngo bikazakorwa mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi abaturage no kubaha ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo.
10. Abanyamahanga bose badafite akazi bazasubira mu bihugu byabo
Prof. Wajackoyah yahamije ko abanyamahanga bose bari muri Kenya badafite imirimo, n’abandi bari aho bafite imirimo idashishikaje, bazasubizwa mu bihugu byabo, kugira ngo abenegihugu babone akazi.
Uyu mugabo kandi aherutse guca igikuba ubwo yavugaga ko hari abantu bamwegereye bamusaba ko yakuramo kandidatire ye ubundi bakamuha amafaranga agera kuri miliyoni 200 z’Amashilingi akoreshwa muri Kenya (arenga miliyoni 1.6$).
Icyakora ngo yarabahakaniye, avuga ko ari we muntu wize amashuri menshi muri Afurika bityo ko ajijutse batapfa kumukangisha utuntu nk’utwo, ngo dutume atenguha abaturage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!