Abayobora amasosiyete atandukanye yaba ay’ubucuruzi, ayigenga n’aya Leta, amato n’amanini batangaza ko igihe cyose umuyobozi adashakisha ngo atekereze uburyo yagira imishinga mishya, aba afite ibyago hejuru ya 50% byatuma asubira inyuma cyangwa se agafunga imiryango. Uko gutekereza ku mishinga mishya bikajyana no guha abakozi umwanya n’uburyo byo gutinyuka kuzana udushya mu miyoborere yabo.
Kenya Institute of Management (KIM) ku nshuro ya kane yateguye ikiganiro gihuza abayobozi b’amasosiyete atandukanye n’abandi bose bumva bafite inyota yo kumenya uko umuntu yayoboramo ibikorwa bye byaba iby’ubucuruzi, ndetse n’ibindi byose bifite uko bibyara inyungu, kandi binatanaga akazi ku bantu benshi.
Iki kiganiro kizajya kiba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, icy’uku kwa Kamena cyabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 21 Kamena, kigamije kuvuga ku buryo bwo guhanga udushya no kudushyira mu bikorwa.
Abatanze iki kiganiro akaba ari Engineer Patrick Ngugi Kamande, umuyobozi uhagarariye isosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli y’abanyakenya, Kenol Kobil, hamwe na Meilleur Murindabigwi, umuyobozi w’isosiyete IGIHE Ltd, isanzwe izwiho kugira urubuga rwandika amakuru rwa igihe.com, ariko kuri ubu ikaba ifite n’ibindi bikorwa byinshi byiganjemo ibijyanye no gufasha mu guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku itumanaho (IT).
Eng. Ngugi yavuze yishingikirije ku ngero zitandukanye maze yereka abari aho ko ibanga ryo kuguma muri Business (ibikorwa), iyo wayigezemo, ari uguhora utekereza udushya nturambire abantu ngo bakumenye ku kintu kimwe, n’imikorere imwe idahinduka, mu gihe cy’imyaka myinshi.
Yagize ati “iyo uri umuyobozi mwiza uhora ugenzura ibikwiye guhinduka hakiri kare, n’impinduka zikenewe. Igihe ubona ibintu bikigenda neza cyane, ni bwo ukwiye kuzitekerezaho, kuko iyo ugiye gushaka guhindura ibintu ari uko wageze aho rukomeye, amahirwe yo kuzanzamuka aba ari make.”
Meilleur Murindabigwi we yavuze ko ikintu gifasha cyane mu gutuma nyiri business cyangwa se n’umuyobozi runaka washyizweho ngo ayiyobore, abasha gushobora guhanga ibishya kandi bikenewe, ari uko aba abasha kureba ahari ingorane ntahatinye, ahubwo akabona ko kujya gukemura izo ngorane ari indi business yabasha kugira icyo izana nk’inyungu.
Ibanga aba bayobozi b’amwe mu masosiyete azwi bihagije hano mu Rwanda batanga, ni uko nk’umuyobozi (CEO, Managing Director, PDG, DG, n’ibindi byose bishoboka nk’inyito), ikintu cy’ibanze kimufasha kuyobora neza, ari ukuba abasha kugira amakuru ahagije ku byo uhabwaho raporo, bityo mu bo akoresha ntibabe babasha kumuha raporo ihabanye n’ukuri ngo ayakire uko, kandi ishobora kugira aho idindiza ibikorwa by’ikigo ayoboye.
Muri bene ibi biganiro, bitegurwa n’iri shuri rikuru ry’icungamutungo rya Kenya (KIM), hazajya hatumizwamo abamenyekanye mu kuyobora ibigo byagiye bigira ububasha bwo gukora neza, haba mu Rwanda ndetse no mu Karere nk’uko umuyobozi urihagarariye mu Rwanda Kuria S. Gitome, abitangaza.
Ubu harateganywa ko mu kiganiro cy’ubutaha kizaba tariki ya 26 Nyakanga kuri Classic Hotel aho gisanzwe kibera hazatumirwamo umunyakenya Jonathan Ciano wabaye umuyobozi w’icyitegererezo w’isosiyete y’ubucuruzi ya Uchumi, igihe yari imaze kugwa mu gihombo gikomeye, ariko akaza kuyizamura ikongera igakomera ndetse noneho kurusha na mbere. Uyu Ciano ni we uzaba atanga ikiganiro kuri uwo munsi.



















TANGA IGITEKEREZO