00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Amerika yahisemo gufatira ibihano FDLR ikirengagiza RDC iyitera inkunga (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 June 2026 saa 10:53
Yasuwe :

Abasesenguzi mu bya politiki bakomeje kwibaza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Umuyobozi w’ishami ry’abarwanyi badasanzwe b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR (CRAP) akaba anashinzwe iperereza, Gustave Kubwayo uzwi nka Colonel Sirkoof ariko hakirengagizwa RDC ikomeje guhitamo gukorana n’uwo mutwe aho kuwusenya.

Amerika yagaragaje ko FDLR ibangamiye umutekano w’akarere kubera ko ikomeje kugaba ibitero ku basivili ibahora ubwoko bwabo, ikabica ku bwinshi, igafata ku ngufu kandi ikaninjiza abana mu gisirikare.

Muri ibyo bihano kandi, Amerika yanatangaje ko yabifatiye n’Umuyobozi ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare mu ihuriro AFC/M23, Col Nzenze Imani, na we yafatiwe ibihano ashinjwa uruhare mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Umusesenguzi mu bya Politiki, Tite Gatabazi mu Kiganiro Tubijye Imuzi cya IGIHE yagaragaje ko iyo myifatire ya Amerika idakwiye ku gihugu gisanzwe ari umuhuza.

Yakomeje asobanura ko bitari bikwiye guhana FDLR nyamara RDC yahisemo gukorana na yo kandi yaremeye kuyisenya ntigire icyo ibazwa.

Ati “Ntabwo wavuga ngo ufatiye igihano FDLR na M23 ngo ubwo urabihuje. FDLR na AFC/M23 ntaho bihuriye. Abanyamerika ni bo bavuze ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, Loni iyishyira kuri liste y’imitwe y’iterabwoba. FDLR mu masezerano ya Washington, Congo n’u Rwanda bemeranyijwe gusenya FDLR rero nta bihano byayo byari bikenewe. Amerika irafatira FDLR ibihano, ntibifatire umufatanyabikorwa wayo?”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages