00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuba umunyapolitiki si ukuba umurakare -Evode Uwizeyimana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 April 2021 saa 08:06
Yasuwe :

Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje ko kuba impirimbanyi mu bya Politiki bitavuze kuba umurakare ngo urwanye ibikorwa byose bigamije iterambere nta gusesengura.

Ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa Kane kigaruka ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu myaka 27 ishize, Uwizeyimana yagaragaje ko kuba umunyapolitiki ntaho bihuriye no kuba umurakare.

Yanenze abantu bahindutse abarwanya Leta y’u Rwanda ari amayeri yo kwihisha ubutabera kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abandi bifatanya nabo.Yavuze ko udashobora kwigira umurakare kuri urwo rwego ngo ubihereho usaba ubwumvikane na Leta ishyize imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Iyo ufashe umuntu wari uri muri RPA, ugafata n’uwacitse ku icumu, ugafata uw’Interahamwe ndetse na Twagiramungu noneho ukabegeranya ugakora ishyirahamwe ry’abantu bakubwira ko bari kurwanya Leta, iyo mvange ubwayo ntabwo ishoboka ahubwo ziba zishingiye ku burakare, iyo mvange ngewe mvuga ko itanashoboka. Umurakare n’umunyapolitiki ni abantu babiri batandukanye.”

Hashize iminsi bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda by’umwihariko abari mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda, batabwa muri yombi bakajyanwa mu Rwanda kubazwa ibyaha bakoze.

Guhera mu 2018, imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nayo ntiyorohewe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo mitwe irimo FDLR, RUD Urunana, P5, CNRD Ubwiyunge n’indi abayobozi bayo bageze kure bicwa, abandi bafashwe mpiri.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko mu gihe cyose umuntu afite umugambi wo kugira nabi u Rwanda bitazamuhira.

Yagize ati “Abantu bashobora kubona ibintu bitandukanye ariko mu cyerekezo kimwe, nta kintu na kimwe gishobora gutuma igihugu cyacu gitera imbere uretse ubumwe bw’abanyarwanda. Ibindi bintu byose wakiwgisha ntacyo bishingiyeho nta n’ubwo bizashoboka.”

Yakomeje ati “Iki gihugu cyacu giha amahirwe umuntu wese ukeneye kubaka ariko ugamije gusenya we ntaho yamenera, ni nayo mpamvu mvuga ngo abanyarwanda baganire. Kuganira ntabwo ari bibi, kuganira ku hazaza h’igihugu kuko aba basaza batubwira bazaba batakiriho ariko icyo batubwiye ni cyo tuzaba tugenderaho.”

Uwizeyima Evode yashimangiye ko abato bakwiye kwigishwa amateka y’u Rwanda bakayamenya, bakamenya aho igihugu cyavuye n’aho kigana kugira ngo hatazagira uwangiza ibyagezweho.

Ati “Natwe turi gutamba tuvamo, aba bana bakivuka rero nibo bazaba bayoboye igihugu, bagomba kuba bafite impamba. Bazaba mu Rwanda rutekanye, ruzira intambara, kuko hari abantu bitanze ngo rugire amahoro rufite.”

Icyakora yavuze ko muri uku kwigisha abana hakwiye gushyirwamo ubushishozi kuko umwana wigishijwe nabi na we ntacyo bimwungura.

Josephine Murebwayire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko Politiki u Rwanda rwimirije imbere ishyigikira ubumwe n’ubwiyunge ikwiriye gusigasirwa, by’umwihariko igacengezwa mu rubyiruko.

Yasabye amadini n’amatorero kugira uruhare mu bikorwa nk’ibyo byo kunga abanyarwanda.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana we yavuze ko Abanyarwanda bose bakwiye kumenya ko ubwiza bw’u Rwanda buzagerwaho kubera ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Kuko ubumwe bwacu, ni isoko tuvoma mo imbaraga zirinda abana b’u Rwanda. Ikindi tugomba kubaka imbaraga zirinda ibyo tugezeho. Ndasaba abanyarwanda guha agaciro ubunyarwanda, bitume ahazaza hacu hatazongera gutobwa n’abanyamahanga, tukajya mu cyerekezo Imana yatugeneye.”

Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe u Rwanda rumaze iminsi ibiri rwinjiye mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 27, Abatutsi basaga miliyoni bishwe bazira uko baremwe mu 1994.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko gushyira hamwe ari wo murage mwiza umuntu akwiriye kwifuriza u Rwanda
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana we yavuze ko Abanyarwanda bose bakwiye kumenya ko ubwiza bw’u Rwanda buzagerwaho kubera ubumwe n’ubwiyunge
Murebwayire Josephine yavuze ko amadini n’amatorero kugira uruhare mu bikorwa nk’ibyo byo kunga abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages