00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda hashyizwe ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 June 2026 saa 10:55
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashyizeho ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi kigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hakaba n’ahantu hibutsa buri gihe ingaruka z’urwango, amacakubiri no gukoresha nabi inzego za Leta.

Icyo kimenyetso cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Kamena 2026, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi yibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi n’abari abakozi ba CND bishwe icyo gihe.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François-Xavier na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde ni bo bafunguye ku mugaragaro icyo kimenyetso.

Ni ikimenyetso kigizwe n’ibice bine by’ingenzi birimo urukuta rw’ubutumwa, inkingi enye z’amabuye ziriho abakozi bane bari aba CND bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubusitani bw’urwibutso ndetse n’igice kiriho urumuri rw’icyizere.

Dr. Kalinda François-Xavier yavuze ko kigamije guha icyubahiro Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza ukuri kwayo.

Ati "Kigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi b’iyari CND no gushimangira ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikimenyetso kibumbatiye amazina n’amafoto y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi ba CND kandi kibumbatiye ubutumwa bugenewe abahasura bose.”

Yakomeje agaragaza ko iki kimenyetso kizagumaho mu rwego rwo gufasha abazajya basura iyi ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kiriya kimenyetso kizakomeza guhagarara kuri iyi ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kikazakomeza kujya cyibutsa abazahasura bose aho igihugu cyacu cyavuye.”

Perezida w’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yagaragaje ko icyo kimenyetso ari intambwe nziza itewe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Yerekanye ko kigizwe n’ibice bine by’ingenzi kandi bifite ibisobanuro byabyo byihariye mu kubumbatira amateka.

Igice cya mbere ni ikigenewe ubutumwa bw’abasura Inteko Ishinga Amategeko, bugamije gufasha mu rugendo rwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ni ubutumwa bugira buti “Twiyemeje gushyira hamwe imbaraga zacu mu gukumira Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurandura burundu ivangura n’amacakubiri n’ibyo bigaragariramo byose. Twiyemeje kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa kuko ari byo mbaraga z’Abanyarwanda.”

Ubu butumwa buri mu ndimi eshatu zimenyerewe cyane mu gihugu ari zo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Igice cya kabiri ni amabuye ane ariho amazina y’abari abakozi ba CND bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bo Mugenzi Jean Louis, Kayiranga Célestin, Mukantembe Aloysie, na Gashayija Pierre Célestin.

Prof Dusingizemungu yasobanuye ko inkingi enye z’amabuye ari ibimenyetso byo kwibukiraho abakozi ba CND bazize Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari bane. Ni inkingi zigizwe n’amabuye yatoranyijwe kubera imiterere karemano nderse n’uburemere bwayo.

Yavuze ko ayo mabuye asobanura guhoraho kuko bishimangira ko urwibutso rw’abibukwa rushinze imizi kandi ruzahoraho; uburebure bw’inkingi burenze ubw’umuntu bigatuma uzireba abikorana icyubahiro gikwiye ahantu ho kwibukira n’abibukwa mu gihe uburemere bw’amabuye bugaragaza, uburemere bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kandi igice cya kane kirimo ubusitani, cyagenewe gutuza, kwibuka no gutekereza.

Ubu busitani bugizwe n’ibimera bya Cactus byatoranyijwe kubera ubushobozi bwabyo bwo gukura no kubaho neza mu bihe bikomeye. Bigereranya ukwihangana, kwigirira icyizere no gukomera k’umutima wa muntu mu bihe by’ingorane.

Igice cya nyuma cy’iki kimenyetso ni ahari urumuri rw’icyizere, nk’ikimenyetso cyerekana kudaheranwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukwihangana n’icyizere cyo gukomeza kubaka igihugu kiganjemo ubumwe, ubuhaheranwa n’iterambere.

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko iki kimenyetso kizafasha mu kuzirikana amateka no kurinda ukuri kwayo.

Yerekanye ko mu gihe cya Jenoside hari abari bagize CND bijanditse muri Jenoside abandi bashyigikira politiki n’amategeko byimakaza urwango.

Muri abo barimo nka Perezida wa CND, Théodore Sindikubwabo wabaye Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imiryango y’abari abakozi bakoraga muri CND bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimye kuba barashyiriweho iki kimenyetso kizafasha mu gukomeza guha icyubahiro ababo babuze.

Mugenzi Jean Claude watanze ubuhamya, yagaragaje ko ari iki kimenyetso cyabakoze ku mutima kandi ari ikimenyetso gikomeye mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François-Xavier na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde ni bo bafunguye ku mugaragaro icyo kimenyetso
Ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda hashyizwe ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Iki kimenyetso kizafasha mu kuzirikana abari abakozi ba CND bishwe muri Jenoside no kubungabunga amateka
Imiryango ifite ababo bakoraga muri CND bishwe muri Jenoside yashimye intambwe yatewe
Abakozi bane bakoreraga CND ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda hashyizwe ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François-Xavier na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde baha icyubahiro abari abakozi ba CND bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François-Xavier, yasobanuye ko iki kimenyetso kizagumaho
Mugenzi Jean Claude watanze ubuhamya, yagaragaje ko ari iki kimenyetso kizaba ubundi buryo bwo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w’Ihuriro Rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yagaragaje ko icyo kimenyetso ari intambwe nziza itewe n’Inteko Ishinga Amategeko
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko iki kimenyetso kizafasha mu kuzirikana amateka no kurinda ukuri kwayo

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages