Imyaka itanu irashize Arkiyepiskopi wa Kigali ashyizeho Komisiyo y’Ubumenyamana ( Commission Theologique) na Komisiyo y’Amateka (Commission Historique), ndetse n’Urukiko rugamije iperereza ku buzima bwa Rugamba Cyprien n’umugore we Dafroza Mukansanga.
Kuwa 18 Nzeri nibwo uru rugendo rwo gushyira abo bantu mu Bahire n’abatagatifu ba Kiliziya Gaturika rwujuje imyaka itanu, mbere ho gato y’isabukuru y’imyaka 30 umuryango bashinze ‘Communaute de l’Emmanuel’ umaze ushinzwe mu Rwanda.
Urukiko rugamije iperereza ku buzima bwa Rugamba, rwagendaga rwakira abatangabuhamya batandukanye byagaragaye ko ari ngombwa ko iryo perereza rinareba abandi biciwe hamwe na bo, mu rugo rwabo, kuwa 7 Mata 1994, harimo abana babo batandatu mu icumi babyaye.
Muri Mata 2018 nibwo byemejwe ko aho kugira ngo hagaragazwe gusa agaciro k’ubutagatifu bw’abashakanye, ahubwo hamurikwa ubutagatifu bw’u rugo.
Umwe mu basaba ko Rugamba n’umugore we bashyirwa mu rwego rw’abatagatifu n’abahire, Ngarambe François Xavier, yavuze ko mu kwezi gushize Komisiyo y’Ubumenyamana n’iy’Amateka zashoje imirimo yazo ndetse urukiko rukaba rusigaje kwakira abatangabuhamya bake.
Yagize ati “lcyorezo cya Coronavirus cyatumye imirimo igenda buhoro, ariko dukurikije aho bigeze, hari icyizere cy’uko umwaka utaha, iryo perereza ryazasozwa, ku rwego rwa Diyosezi, rikimurirwa i Vatikani.”
Rugamba Cyprien n’umuryango we bishwe kuwa 7 Mata 1994, ariko abo mu muryango we bamwibuka by’umwihariko kuwa 15 Kanama , umunsi Rugamba yahisemo mbere y’uko yitaba Imana.
Ubu Rugamba yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwacu rwubakwa.
Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakirisitu yabasigiye ibihangano by’indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!