00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Umubyeyi wabyariye rimwe abana bane agiye guhabwa inka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 July 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Akarere ka Kirehe katangaje ko umubyeyi ubarizwa mu Nkambi ya Mahama wabyariye abana bane rimwe basanga abandi bane yari afite, agiye guhabwa inka no kwitabwaho mu buryo bwihariye kugira ngo aba bana bose uko ari umunani babashe gukura neza no kuzagira ubuzima bwiza.

Uyu mubyeyi yibarutse aba bana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2026, abyarira mu Bitaro by’Akarere ka Kirehe.

Ubusanzwe uyu mubyeyi ni impunzi yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yari asanzwe afite abana bane we n’umugabo we. Kuri ubu yungutse abandi bana bane barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere, yabwiye IGIHE ko uyu mubyeyi wabyaye abana bane bose bameze neza ndetse na we akaba ameze neza.

Ati “Twabasuye rero mu kureba uko ameze dusaba abaganga gukomeza kubitaho kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kugenda neza. Twanamuhaye ibikoresho birimo imyambaro n’amata kugira ngo akomeze agire ubuzima bwiza. Twanakoranye n’abafatanyabikorwa kugira ngo abana bazakomeze kwitabwaho babone amata ya buri munsi nubwo yagera mu rugo kuko abana bane ntabwo yabahaza wenyine.’’

Uyu muyobozi yavuze ko bari kuvugana na Minisiteri y’Ubutabazi kugira ngo uyu muryango uhabwe inka n’ibindi nkenerwa by’ibanze mu rwego rwo kuwushyigikira no kurushaho kurera neza aba bana.

Akarere ka Kirehe kasuye umubyeyi wabyaye abana bane icyarimwe
Umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe yabyariye rimwe abana bane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages