Mu bikorwaremezo biri gushyirwa muri aka karere harimo imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 4,5 yuzuye itwaye miliyari 1,7 Frw mu ngengo y’imari y’uyu mwaka uri kurangira.
Mu mihanda yashyizwemo kaburimbo harimo uva kuri East Gate hotel ukazamuka ku biro by’Akarere ugakomeza ku biro by’umuryango wa FPR-Inkotanyi ugakomeza kuri Guest House y’Akarere, hari undi ushamikiyeho uca ku nzu y’urubyiruko ugakomeza ukagera kuri kaburimbo nini ikomeza mu Mujyi wa Nyakarambi.
Hari undi uva ku Biro by’Akarere ugaca ku Mudugudu ukomeza ujya ku Bitaro bya Kirehe, indi mihanda yashyizwemo kaburimbo ni ihuza abatuye mu Mujyi wa Nyakarambi mu rwego rwo kubafasha gutura ahantu heza kandi hasa neza.
Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Nyakarambi bavuga ko kuva aho iyi mihanda yuzuriye ubutaka bwabo bwagize agaciro ndetse ngo banataha ahantu heza.
Mukamusoni Odette yagize ati “Uzi gutaha ahantu hari amatara n’umuhanda wa kaburimbo, ni ibintu twishimiye kuburyo ntabona uko mbisobanura, hano hahoze icyondo cyinshi, haba havuye izuba ukahasanga umukungugu none ubu hose ni kaburimbo dusigaye dutuye mu Mujyi.”
Twizerimana Moussa uvuka mu Murenge wa Gahara, yavuze ko Umujyi Kirehe ugenda uba mwiza ndetse ukanabafasha gutwara ibinyabiziga byabo neza.
Ati “Mbere iyo wacaga hano ku Karere wahasangaga icyondo cyinshi kivanze n’ibinogo bibuza igare kugenda, ubu noneho hari impinduka kuva aho bashyiriyemo kaburimbo ibintu biri kugenda bimera neza.”
Kanyankore Jean Baptiste uvuka mu Murenge wa Musaza ariko ukorera mu Mujyi wa Nyakarambi avuga ko iterambere yumvaga mu tundi turere na we yatangiye kuribona muri Kirehe.
Ati “Mu tundi turere najyaga mpumva imihanda ya kaburimbo nkahumva amasoko ya kijyambere nkahumva amashanyarazi none byose byamaze kugera iwacu, ndashimira ubuyobozi bwacu burushaho kutwegereza iterambere sinajyaga niyumvisha ko iwanjye haca kaburimbo nk’uko bimeze ubu ng’ubu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko mu igenamigambi ry’uyu mwaka uri kurangira bari bahize kubaka imihanda ya kilometero 4,5 igatwara miliyari 1,7 Frw.
Ati “ Icya mbere byari ukongera agaciro k’umujyi cyane cyane ku baturage bafite ibibanza mu Mujyi wa Nyakarambi ariko binareshye abashoramari kuko ibikorwaremezo birabareshya cyane, ikindi nk’Umujyi wunganira Kigali biragura Umujyi.”
Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bafite inyigo ya kilometero 10 z’imihanda ya kaburimbo kugira ngo izashakirwe ingengo y’imari zunganire izindi 4,5 zakozwe kugira ngo ibikorwaremezo byinshi bikomeze kwiyongera ari na ko bikurura abifuza gushora imari muri aka Karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!