Ni ibigega ziteranyirizwa hafi y’umupaka wa Rusumo mu Kigo cya Afrigaz Rwanda cyashinzwe n’Abanya Oman bamaze igihe bashora imari mu Rwanda.
Ibi bigega byamurikiwe mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kirehe yabaye ku wa 16 Gicurasi 2026.
Ubwo hamurikwaga bimwe mu bikorerwa mu Karere ka Kirehe birimo ubuki, kumisha inanasi, intebe zigezweho n’ibindi bitandukanye. Ni na bwo hamuritswe imodoka iriho iki kigega yakorewe muri aka Karere.
Umukozi wa Afrigaz Rwanda, Mihigo Omar, yavuze ko bagura ibikoresho byose birimo amabati akomeye ava mu mahanga ubundi bakayasudira bakanongeraho amapine n’ibindi bikoresho nkenerwa bakabigurisha ababikeneye.
Ati “ Turacyari kubaka uruganda ntabwo ruruzura neza ariko nko mu mezi abiri tuba twujuje ikigega, ku mwaka dushobora kugurisha ibigega bitanu ariko nitwuzuza uruganda neza tuzaba dufite ubushobozi bwo gukora byinshi. Dufitanye ubufatanye n’ibigo byinshi bitwara mazutu na lisansi ni nabyo bikunze kubigura cyane.’’
Mihigo yavuze ko imbogamizi zikiri mu guteranya ibi bigega harimo imbogamizi ijyanye no kubona ibikoresho, kubona imashini zibafasha kubikora kuko byose biva mu mahanga.
Sembagare Emmanuel uri mu bakora ibi bigega yavuze ko ari akazi kamutunze we n’umuryango we. Yatangiye abyigishwa n’Abashinwa ariko biza kurangira abimenye neza bimuhesha akazi.
Ati “Ubu mfite ubushobozi bwo kuba nateranya ikigega neza kugeza kirangiye, ni akazi kantungiye umuryango kandi kishyura neza.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko Ikigo cya Afrigaz Rwanda giteranya cyashinzwe n’abashoramari baturutse mu gihugu cya Oman, aho baje bacuruza lisansi na mazutu, bongeraho ibijyanye no gucuruza amafi.
Ati “Ubu rero banatangiye umushinga w’uruganda rukora ibigega bitwara lisansi na mazutu, bari kuzuza ibisabwa kugira ngo bajye ku isoko ryose ry’u Rwanda no ku isoko mpuzamahanga. Ni umushinga mwiza uzamura ubukungu bw’Akarere ugatanga akazi ku baturage.’’
Ikigega kimwe mbere cyaguraga ibihumbi 48$ ariko kuri ubu gishobora no kugeza ku bihumbi 60$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!