Ibyo biteganyijwe muri gahunda y’umwaka wa 2015-2016 nk’uko byagaragajwe mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali yateranye ku wa 28 Ukuboza 2015.
Umuhuzabikorwa w’iyi nama, Jeanne Kayirangwa yagaragaje ko hari byinshi bagezeho birimo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye ariko kandi hari byinshi bateganya gukora.
Yagize ati” Nibura buri Murenge muri 35 dufite uremera abantu bari hagati ya 30 na 50 bityo umubare munini ukabasha kubona ubwisungane mu kwivuza, kubona amatungo arimo inka n’ibindi, ubu rero mu byo duteganya harimo kuremera abagore 350 mu bijyanye no kwihangira imirimo”.
Akomeza avuga ko bateganya byibura ko muri buri mudugudu haboneko abagore bafite ubushobozi bityo ibibazo by’amakimbirane ya hato na hato aboneka mu miryango bigakemuka.
Inteko rusange y’abagore yari yitabiriwe na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko harimo n’Umuyobozi wungirije wa Sena, Gakuba Jeanne D’arc, wavuze ko umusaruro abagore bageraho ari kimwe mu bigize iterambere ry’igihugu.
Aganira na RBA, Uwimana Fatuma avuga ko ubusanzwe yari umudozi ariko nyuma yo kumva impanuro z’Umukuru w’Igihugu yabonye mu budozi agomba gushyiramo udushya nibwo yatangiye kudoda ibikoresho nkenerwa bya buri munsi birimo ibitambaro byo ku meza, ibikoresho batwaramo impinja, ibyo basasa ku buriri, ibikoze mu bitenge n’ibindi bitandukanye.
Ati”Burya igishoro cya mbere ni mu mutwe, sinavuga ko hari igishoro runaka nari mfite. Mbifashijwemo n’Inama y’Igihugu y’Abagore byambereye inzira yo kwiteza imbere nza gutekereza guhanga udushya bikaba byarampaye umusaruro wo kuba aho ndi ubu”.
Akomeza avuga ko mbere yari afite imashini imwe ariko kuri ubu akaba ageze ku imashini 10 kandi ngo hari n’abo yahaye akazi.
Fatuma kandi avuga ko ibi byatumye yitabira amamurikagurisha mu Rwanda no hanze yarwo.
Abitabiriye iyi nama kandi banahawe ibiganiro bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’uruhare rw’umugore mu kubungabunga ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO