00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Imbamutima z’abakirisitu bitabiriye ‘Rwanda Shima Imana’

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 31 August 2025 saa 07:19
Yasuwe :

Abakirisitu b’i Kigali bashimishijwe no gukorera amasengesho ngarukamwaka yo gusabira Igihugu mu nsengero z’amadini n’amatorero basanzwe basengeramo, yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025.

Bamwe mu bitabiriye aya masengesho baganiriye na IGIHE, banyuzwe no kuba ayo masengesho yabegerejwe.

Umubyeyi Diane usengera mu Itorero rya Potter’s Hand Ministries, yavuze ko ari iby’agaciro kuba ‘Rwanda Shima Imana’ yabereye ku rusengero basanzwe basengeramo.

Ati “Hari igihe umuntu yumva ngo ‘Rwanda Shima Imana’ akumva bireba abantu bamwe gusa ariko kuba byatwegerejwe twese ni ukugira ngo buri Munyarwanda abashe kumva uruhare rwe mu gushima Imana.”

“Iyo dushima tuvuga aho u Rwanda rwaturutse mu myaka 30 ishize, bifasha n’abakiri bato kumenya amateka yabo. Iyo umuntu atazi amateka ye ntabwo amenya aho yerekeza.”

Karenzi Fidèle yagaragaje ko afite byinshi ashimira Imana, birimo kuba abana be baravukiye mu gihugu gifite amahoro arambye.

Ati “Uyu munsi ndi umubyeyi, kuba ndi kubyarira abana mu gihugu nzi ko abantu bose bafite uburenganzira ku kintu icyo ari cyo cyose, numva binejeje umutima wanjye bigatuma nza kuyishimira cyane.”

Umushumba w’Itorero ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yagaragaje ko gushima Imana ari umuco mwiza w’Abanyarwanda.

Ati “Dufite impamvu nyinshi zitarondoreka zadutera gushima Imana nk’Abanyarwanda ndetse n’Igihugu cy’u Rwanda. Muri iki gihe abantu basigaye badohoka gushimira Imana nubwo ikomeza kubagirira neza igihe cyose. Ni yo mpamvu uyu mwanya uba washyizweho kugira ngo abantu bashimire Imana ibyo yabagejejeho.”

Umushumba w’Itorero rya Potter’s Hand Ministries, Jimmy Muyango, yavuze ko Abanyarwanda babayeho mu buryo budasanzwe, ibyo bagomba guha agaciro bakabishimira Imana.

Ati “Nk’Abanyarwanda tuzengurutswe n’ibintu byiza dufata nk’ibisanzwe, nko kugira ubuyobozi bwiza. Iyo ufata ibintu nk’ibisanzwe akenshi usanga udafite impamvu yo gushima. Ariko iyo ubashije kumenya ko ibyo bintu wita ibisanzwe bidasanzwe usanga ufite impamvu nyinshi zo gushima.”

“Kutanyurwa ni uguhora wumva ko hari ibindi bitaraboneka, hari ibindi ugikeneye kugira ngo amashimwe yuzure. Umutima utanyurwa wumva ko ibihari bidahagije.”

Igiterane ‘Rwanda Ishima Imana’ gitegurwa PEACE Plan Rwanda, cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye.

Ni igiterane cyatangijwe n’umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika Pasiteri Rick Warren, wagaragaje ko iki gikorwa gikwiriye guhabwa agaciro kanini bitewe n’inzira ndende kandi igoye Abanyarwanda banyuzemo.

Abanyarwanda banejejwe n'ibyo Imana yabakoreye mu myaka 30 ishize
Umubyeyi Diane usengera mu Itorero rya Potter’s Hand Ministries, yavuze ko ari iby’agaciro kuba 'Rwanda Shima Imana' yabereye ku rusengero basanzwe basengeramo
Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yagaragaje ko gushima Imana ari umuco mwiza w’Abanyarwanda
Korali zasusurukije abakirisitu muri 'Rwanda Shima Imana'
Rwanda Shima Imana ni kimwe mu biterane byitabirwa cyane
Umushumba w’Itorero rya Potter’s Hand Ministries, Jimmy Muyango, yasabye abakirisitu kurangwa n’umutima unyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages