Mu rwego rwo gushaka ibisubizo bihamye by’ibi bibazo, kuri uyu wa 12 n’uwa 13 Ukuboza 2024 habayeho imurikabikorwa rya ‘Under One Roof Expo’ ryateguwe n’ikigo Mr Roof Ltd.
Hagaragajwe uburyo bwo kubona ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi biramba, hamwe no kubona abakozi bafite ubumenyi bukenewe mu bwubatsi.
Umuyobozi Mukuru wa Mr Roof Ltd, Fatima Solemanm, yavuze ko iki gikorwa kigamije gusangira amakuru n’ibindi by’ingenzi mu kunoza ubwubatsi, no guhuriza hamwe abubatsi n’abafatanyabikorwa.
Ati “Iri murikabikorwa rigamije kongera ubufatanye mu by’ubwubatsi, ni yo mpamvu mwabonye abantu batandukanye barimo abubatsi, abashohomari ndetse n’amabanki.”
Yongeyeho ati “Niba uri umwubatsi ufite ubunararibonye cyangwa ukaba ari bwo ugitangira, imurikabikorwa rya Under One Roof Expo rigamije kugufasha gusobanukirwa no kubona ubumenyi n’ibikenewe kugira ngo ukore ubwubatsi bufite ireme.”
Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024 habaye ibiganiro mpaka birebana n’uburyo bwo ku gukoresha ibikoresho byiza mu mirimo isoza inyubako, ibyiza n’imbogamizi ziri mu gukoresha ibikorerwa mu gihugu, n’uburyo buboneye bwo gushora imari mu bwubatsi.
Umuyobozi uhagaririye ibikorwa by’ubucuruzi muri I&M Bank Rwanda Plc, Abijuru Christian, yagaragarije abitabiriye iri murikabikorwa bahura n’ikibazo cy’ubushobozi ko yabateganyirije inguzanyo zibafasha.
I&M Bank Rwanda Plc yafashije abantu bitabiriye iyi gahunda kumenya neza uburyo bushya bwo gushora imari mu bikorwa by’ubwubatsi, byaba ku bantu bashaka kubaka inzu zabo bwite cyangwa se ku bashora imari mu bwubatsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!