Abantu ntibabona kimwe ikibazo cy’abasabiriza, bamwe bumva ko bakwiye gufashwa kuko batishoboye abandi bakabafata nk’abatekamutwe bitewe n’amayeri bakoresha kugira ngo abo basaba babashe kubaha.
Karundura mu mayeri akoreshwa n’aba bagize umwuga gusabiriza, ni abakodesha abana bato b’ibitambambuga, bakabifashisha mu gusabiriza kugira ngo utagirira impuhwe uwo mubyeyi nibura azigirire uwo mwana.
Bakodesha abana bo kwifashisha mu gusabiriza
Nyuma yo kubona ko umubare w’abasabiriza bafite abana mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bagenda biyongera byanteye kwibaza niba koko aba bana baba ari ababo.
Aya matsiko yanjye yatumye negera bamwe muri aba bagore ngo ndusheho kumenya by’imvaho ko abana baba bacigatiye abandi bakambakamba ari ababo by’ukuri.
Antoinette Mukamurenzi w’imyaka 32 ukunda gusabiriza, yabwiye IGIHE ko hari ubwo na we yitwaza abana batari abe kugira ngo abantu ari busabe bagire icyo bamuha.
Yagize ati “Nyine hari uburyo usigira nk’umubyeyi w’umwana ushaka gutwara amafaranga. Amake ni 1000 kugira ngo amuguhe ubone uko nawe ujya gushakisha, ikindi n’iyo utashye wagize icyo ubona gihagije urongera ukamuha amafaranga bitewe n’ayo wabonye”.
Yakomeje avuga ko impamvu bitwaza abana ari uko bibafasha gutahana amafaranga menshi bitewe n’uko bituma abantu babagirira impuwe bakabafasha.
Umujyi wa Kigali ubivugaho iki?
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibutsa abantu baha abasabiriza ku muhanda ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko ufatiwe mu cyuho aha usabiriza, polisi ibajyana bombi bakabihanirwa.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba yagiranye na Radio Rwanda ku tariki ya 13 Ukuboza 2015, yavuze ko gusabiriza bibujijwe byaba ku muntu ufite ubumuga cyangwa utabufite, ndetse ko n’amategeko y’igihugu abihanira.
Yagize ati “Ariko biranazwi nk’uko amategeko abiteganya, ni icyaha gihanirwa ababifatiwemo, polisi irabafata bakajyanwa mu bushinjacyaha, bakabihanirwa. Gusabiriza burya byororwa n’uko hari ababaha kandi mu by’ukuri bakabaha ‘intica ntikize’ itagize icyo ibamariye. Kumujugunyira kiriya gikoroto cy’ijana, ntabwo ari bwo buryo bwiza bwo kubaha ikiremwamuntu.”
Ndayisaba yongeyeho ko abasabiriza bagendeye ku ijambo ry’Imana, ari ugutesha agaciro ikiremwamuntu.
Ati “Ushobora gutekereza uti nkoze igikorwa cyiza, uwemera Imana ati ubu uyu ashobora kuba ari Yezu uri aha nk’uko babinyigishije mu ivanjiri. Rwose ntabwo ari byo […] Ntabwo ari bwo buryo bwo guha agaciro ikiremwamuntu, ahubwo ni ukutacyubaha.”
Gusabiriza n’icyaha gihanirwa n’amategeko
Ingingo ya 690 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, iteganya igihano ku cyaha cyo gusabiriza ivuga ko “Umuntu wese ukora icyaha cy’ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani ariko kitageze ku mezi atandatu.”
Iyi ngingo igira iti “Umusabirizi wese: ukoresha ibikangisho, winjira mu nzu ituwemo cyangwa urugo rw’iyo nzu, atabyemerewe na bene urugo, wigira nk’urwaye cyangwa nk’ufite ubumuga, witwaza ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyatuma agirirwa impuhwe; ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe.”
Ku basabiriza bifashishije abana, ingingo ya 691 igira iti “Umuntu wese ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri.”
Igakomeza igira iti “Igihe umwana wakoreshejwe mu gusabiriza asanganywe ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igifungo kiba imyaka itatu.”



















TANGA IGITEKEREZO