00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abanyerondo binjijwe mu bwishingizi banafungurirwa ihahiro rihendutse

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 September 2017 saa 04:40
Yasuwe :

Abanyerondo bagera kuri 200 bakorera mu Murenge wa Kimisagara wo mu Karere ka Nyarugenge, bahawe ubwishingizi muri Radiant, banafungurirwa ihahiro bazajya babonamo ibiribwa n’ibikoresho bakeneye ku giciro cyo hasi.

Ubu bwishingizi buzajya bugoboka abanyerondo mu gihe bahuye n’impanuka mu kazi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Radiant ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Radiant, Tuhairwe Ovia Kamanzi yavuze ko bahisemo kwishingira abanyerondo kugira ngo bizabafashe gukora akazi kabo mu mutuzo.

Yagize ati “ Impamvu twatangije iyi serivisi ni uko nka sosiyete y’ubwishingizi dukora ibishoboka byose kugira ngo duteze abanyarwanda imbere kugira ngo ibyo bakora birusheho gukomeza gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko ubwishingizi bahaye abanyerondo buzamara umwaka aho biteganyijwe ko uzajya akomerekera ku kazi bikamuviramo ubumuga bwa burundu azajya ahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda akaba ari na yo umuryango w’uwapfiriye mu kazi uzajya ugenerwa.

Ubu bwishingizi kandi buzajya bugenera amafaranga ibihumbi 100 umunyerondo ukeneye ubuvuzi bworoheje ku ndwara ikomoka ku kazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yatangaje ko bahisemo gushakira ubwishingizi abanyerondo kubera ko bahura n’ingorane mu kazi zishobora no kubaviramo urupfu.

Yagize ati “ Nyuma y’aho hari umunyerondo wacu umwe wishwe n’abagizi ba nabi bamuhora akazi ke hakaba n’abandi babiri bagonzwe na moto bakamugara, twashakishije umuti w’iki kibazo dusanga dukwiye kubashakira ubwishingizi duhitamo gukorana na Radiant."

Yakomeje avuga ko kuba abanyerondo babonye ubwishingizi bizabafasha kurushaho kubungabunga umutekano no gukunda akazi kabo.

Umunyerondo Ruzindana Patrick we yagize ati “ Turishimye cyane kuko umuntu yakomerekeraga mu kazi akabura uko ajya kwivuza ku buryo hari n’abo byagiye biviramo ubumuga bwa burundu bakareka akazi bigatuma n’abakarimo bashaka kukavamo.”

Muri uyu murenge wa Kimisagara hanatangijwe ihahiro (Irondo shop), abanyerondo bazajya bahahiramo ku giciro cyo hasi kugira ngo birusheho kubateza imbere. Abanyerondo bazaba bashobora gufata ibyo bakeneye ku ideni maze bazishyura bamaze guhembwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba
Umukozi wa Radiant agaragaza ikarita buri munyerondo mu bishingiwe agomba guhabwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yatangaje ko bahisemo gushakira ubwishingizi abanyerondo kubera ko bahura n’ingorane mu kazi
Ruzindana Patrick yashimye ubwishingizi bahawe avuga ko buzabafasha mu kazi kabo ka buri munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages