Abaturage bagaragaje ko biteze umusaruro mwinshi muri iki gihembwe cya 2026 B.
Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatatu ubwo Koperative Abakundamurimo Murundi isanzwe ihinga ibishyimbo, ibigori na Soya yasurwaga na Ambasade y’u Bufaransa nk’umwe mu baterankunga babo, binyuze mu mushinga Farm P3 uri gufasha mu kwigisha aba bahinzi uko batera Soya ndetse n’uko iki gihingwa cyababyarira inyungu.
Bimwe mu byo iyi koperative yagaragaje harimo kuba mbere umusaruro wabo warangirikaga hejuru ya 30% bigatera igihombo abahinzi, bagaragaje ko hakenewe inkunga nyunganizi y’ubwanikiro yabafasha mu kugabanya 30% y’ibyo basarura byangirika.
Aba bahinzi kandi bagaragaje ko izuba ryinshi ryabangirizaga imyaka bigatuma basuhuka basigaye baribyaza umusaruro nyuma yo kuyoboka igihingwa cya Soya mu gihembwe cya B.
Mutuyimana Innocent yavuze ko batangiye guhinga Soya mu myaka ya 2022/2023 ariko ko icyo gihe bayihingaga mu buryo bucucitse bikabateza igihombo. Yavuze ko iyo yabonekaga bayihaga abamamyi bikabateza igihombo bahitamo kuyihorera.
Ati “Ku bufatanye bwa KIIWP na Farm P3 baraje batuzanira Soya nziza tuyihinga kuri Are 30 tubonaho ibilo 540 duhita tubona ko twahinga Soya ikaduteza imbere. Iyo ni yo mpamvu yatumye duhinga Soya, ubu twayihinze kuri hegitari umunani kandi twiteguye kubona umusaruro mwinshi urenga toni zirenga 30.’’
Bosenibo Joselyne we avuga ko guhinga Soya atari ibintu byabatunguye kuko ubu buhinzi bufite amafaranga menshi kandi ko mu gihembwe cy’ihinga B bajyaga bahinga ibindi bihingwa bikicwa n’izuba, mu gihe Soya yo isa n’iyiryihanganira.
Ati “Ubu twamenye gukurikirana Soya tukiyitera, tuyitera umuti, tukayiha ifumbire ku buryo rwose ari igihingwa twabonye ko kizadufasha mu kwikura mu bukene.’’
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Leta y’u Bufaransa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Martin Parent, yishimiye iterambere ryagezweho n’abaturage ba Kayonza, yavuze ko bagomba gufatanya na Leta mu kugabanya umusaruro wangirika, bakanafasha aba bahinzi kubona amasoko meza abahera ku giciro cyiza.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko binyuze mu mushinga KIIWP2 hari kubakwa ibyuzi bihangano bibiri mu Karere ka Kayonza birimo icya Kanyeganyege gihuriweho n’imirenge ya Kabarondo, Ruramira na Nyamirama ndetse n’icya Gishanda gihuriweho n’Umurenge wa Rwinkwavu na Kabare.
Ati “Baje kudufasha guhangana n’ibibazo twajyaga tugira by’amapfa ku buryo duhangana n’izuba bakanongera ibikorwa byo kuhira ku buso bugari.’’
Meya Hategekimana yavuze ko bifuza ko iyi mishinga yihutishwa ariko usanga ibijyanye n’amasoko bitinda ariko ko bafatanyije n’izindi nzego byose bizakemuka.
Kugeza ubu mu Karere ka Kayonza hahingwa Soya kuri hegitari 700 zikavamo umusaruro ungana na toni 1.260. Ubuyobozi buvuga ko iki gihingwa cyongeye guhingwa cyane nyuma y’uko abahinzi babonye amasoko ahoraho.
KIIWP washinzwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, aho ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!