00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Yatwikiwe ibiti 600 bya kawa hakekwa uwo baherutse guhana gatanya

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 29 August 2026 saa 09:21
Yasuwe :

Uyisabye Salomon wo mu Karere ka Karongi arasaba ubuyobozi kumufasha kubona ubutabera nyuma y’aho atwikiwe ibiti 600 bya kawa, bitatu bya avoka, icy’umwembe, n’insina zirenga 10 byose hamwe yasaruragamo arenga miliyoni 2 Frw ku mwaka.

Byabereye mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ku wa 29 Kanama 2026.

Uyisabye Salomon yabwiye IGIHE ko Saa Sita z’ijoro ari bwo yahurujwe n’abaturanyi bamubwira ko kawa ze ziri gushya.

Abaturage bamufashije kuzimya iyo nkongi ariko mu gitondo abaze asanga hahiye ibiti 600 bya kawa, ibiti bitatu bya avoka, igiti cy’umwembe n’insina zirenga 10.

Ati “Ndasaba ubuyobozi kundenganura. Nahombye arenga miliyoni 2Frw kuko kawa zahiye umwaka ushize nari nazisaruyemo miliyoni 1,5Frw. Avoka na zo zari zimaze igihe zera. Igiti kimwe nagisaruragamo ibihumbi 100Frw, ushyizeho n’insina zahiye nahombye arenga miliyoni 2Frw”.

Sibomana Jeremie se wa Uyisabye Salomon yabwiye IGIHE ko uwo bakeka yatwitse izi kawa ari Nyirahabineza uherutse guhana gatanya na Uyisabye Salomon.

Ati “Impamvu ari we dukeka ni uko mu mezi abiri ashize urukiko rwamutandukanyije n’umuhungu wanjye. Yari yizeye ko nibatandukana uriya murima urimo kawa bazawugabana ariko urukiko rwanzura ko batawugabana. Umurima nari narawutije umuhungu wanjye ariko UPI yawo ni njye ibaruyeho”.

Munsi gato y’ibi biti 600 bya Uyisabye Salomon byangijwe n’inkongi y’umuriro hari ibindi biti 50 bya Mbonimana Eric na byo byatwitswe.

Mbonimana uri mu bafashije Uyisabye kuzimya iyi nkongi avuga ko akigera mu rugo Saa Munani z’ijoro yahise yumva indi nduru ivuga ko ikawa ze na zo ziri gushya.

Ati “Njye nari niteze kuzasarura ibilo 600 ukubye na 1000Frw ku kilo urumva ko nahombye arenga ibihumbi 600Frw. Nkeka ko uwatwitse kawa za Uyisabye Salomon ari na we watwitse mu rwego rwo kujijisha kugira ngo batazamukeka”.

Ibi bibaye nyuma y’aho kuva ukwezi kwa Kanama 2026 kwatangira mu Karere ka Karongi hagaragaye inkongi zitandukanye zibasiye by’umwihariko amashyamba ya Leta.

Mu mashyamba ya Leta yahiye harimo iryo mu Kagari ka Nyarusazi Umurenge wa Bwishyura ahahiye hegitari zirenga enye n’iryo ku musozi wa Sakinnyaga mu Murenge wa Bwishyura na Rubengera, abaturage bagereranya ko hahiye hegitari zirenga 10.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald yabwiye IGIHE ko nk’akarere bataramara kubarura hegitari zimaze kwibasirwa n’inkongi kuva iyi mpeshyi yatangira, asaba abaturage batwikiwe kawa kugaragara abo bakeka bagafatwa.

Ati “Abaturage bagaragaza abo bakeka tukaba twabashyikiriza RIB kugira ngo bakurikiranwe”.

Itegeko rivuga ko uhamijwe icyaha cyo kwangiza cyangwa konona imyaka iri mu murima ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko itarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibiti byahiye byasarurwagamo arenga miliyoni 1,5Frw ku mwaka
Kawa zahiye zari zisasiwe amashara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages