Abantu bacitse ururondogoro ku wa 6 Mutarama 2026 ubwo kakoreshaga urubuga rwako rwa X mu gushishikariza abantu gucumbika muri imwe muri hoteli zaho, kakanasobanura ibyiza byayo.
Uwitwa Byukusenge Emmanuel yagize ati “Iyi hoteli ariko umenya ari iy’akarere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yatangarije Radio/TV 10 ko amahoteli agaragazwa ku rubuga rwako aba yaragasabye ubufasha, kakabikora mu rwego rwo kumenyekanisha ibyiza byako.
Meya Muzungu yagize ati "Abagenda badusaba bati ‘Mujye mudufasha’, uko bagenda badusaba, tugenda tubafasha kugira ngo tumenyekanishe akarere kacu. N’abandi bose tuzagenda tubafasha kuko turashaka ko aha hantu haba igicumbi cy’ubukerarugendo cyane cyane mu bijyanye n’amahoteli, inama no ku bijyanye n’Ikivu.”
Akarere ka Karongi gafite ubuso bwa kilometero kare 993. Abenshi bakabonamo amahirwe y’ishoramari rishingiye ku bukerarugendo bitewe n’uko gakoze ku Kiyaga cya Kivu. Gaherereyemo amahoteli 14.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!