00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abarokokeye Jenoside mu Bisesero borojwe inka 45

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 30 June 2026 saa 04:48
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Karongi by’umwihariko mu Bisesero, bahawe inka 45 n’Umusuwisi Jean Hahling binyuze mu Muryango urwanya ubukene Food for Hungry.

Ni inka bashyikirijwe ku wa 29 Kamena 2026 ubwo abakozi ba Food for Hungry bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

Babanje gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda by’umwiharimo mu bice byo mu Bisesero n’uburyo birwanyeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo barushijwe ingufu.

Sebirora Antoine watanze ubuhamya yavuze ko nyuma yo kubona ko biga ariko bakimwama amanota abandi ntibemererwe kwiga, kuko Leta yariho itashakaga ko biga, bahisemo kwisunga ubworozi bw’inka.

Munyaburanga Philemon Jenoside yabaye afite inka eshanu zose ziribwa n’abicanyi, ashimira Leta ko yahise ibagoboka ikabaha inka ntibicwe n’ubworo, nubwo we nyuma yo kwitura inka yari asigaranye yaje kuzigurisha kugira ngo arihire abanyeshuri.

Ati “Ubu nta nka nari mfite kuko izo nari mfite nazigurishije kugira ngo ndihire abanyeshuri. Iyi nka bampaye ngiye kuyifata neza kugira ngo izamfashe mu gihe kiri imbere”.

Mukamana Beatha, iwabo bari bafite inka eshatu ziribwa n’abicanyi muri Jenoside, arokoka afite imyaka 10 abaho mu buzima bushaririye bwo guhinga ntiyeze kuko nta nka yari afite.

Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda ituzanira abafatanyabikorwa. Ubu mfite n’inzu yo kubamo, inka bampaye igiye kumfasha kubaho neza no kurera abana batatu Imana yampaye.”

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Food for Hungry, Uwitije Cyprien, yavuze ko igitekerezo cyo kugabira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero cyaturutse mu Busuwisi ku muntu witwa Jean Harling wari usanzwe ufite bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Bisesero afasha.

Ati “Abo twagabiye turabifuriza gutera imbere. Umuco wo kugabirana inka nk’Abanyarwanda washimangiwe na Perezida Kagame. Ukugabiye inka aba akwifurije amahoro, aba aguhaye amata, aba aguhaye ubukungu. Turabifuriza kudaheranwa n’agahinda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko aba bafatanyabikorwa ari aba gatanu batanze inka muri Karongi avuga ko izi nka 45 zihawe abarotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero zizabafasha kwiteza imbere.

Ati “Izi nka zifite agaciro ka miliyoni hafi 60 Frw. Ni ikintu dushima. Mu mpamvu zo kwibuka harimo kugira ngo abantu bamenye Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bafate n’ingamba”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero kuva rwashyirwamo mu murange w’Isi abarusura bikubye kabiri bagera ku bihumbi 10 ku mwaka.

Abarokokeye Jenoside mu Bisesero bahawe inka 45

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages