Iryo soko rirema kuwa Gatanu umunsi wose, abarirema n’abaricururizamo bavuga ko iyo imvura iguye bahita birukanka bajya kugama hakaba n’ubwo abajura babaciye mu rihumye bakabiba.
Mu gihe cy’izuba bagerageza kwitwikira imitaka ariko bakabangamirwa n’ivumbi.
Nyaminani Emias ucuruza imyenda avuga ko gucururiza ahatubakiye bimugiraho ingaruka mbi.
Ati “Imvura iyo iguye ibicuruzwa biranyagirwa ku buryo byangirika. Ku zuba ho ivumbi riratubangamira ku buryo batwubakiye isoko byadufasha gucuruza neza. Iyo imvura iguye bwo biba ari ibibazo kuko turwana no kwanura ibintu twirukanka, abajura bakanatwiba.”
Umwe mu baturage twasanze muri iryo soko witwa Nyirancuti Mariya yabwiye IGIHE ko kuba ricururizwamo ibintu byinshi bakabibona hafi yabo, rikwiye kubakirwa bagakorera ahantu hajyanye n’igihe.
Ati “Iri soko ricururizwamo ibintu byinshi nk’imboga, ibiribwa, imyenda, inkweto, amasafuriya n’ibindi bikoresho byose umuntu akenera. Icyo twifuza ni uko baryubakira ku buryo haba ahantu heza habereye isoko, imvura yagwa ntiwirukanke.Haba ubwo twirukanka umuntu akayoberwa n’aho ikintu kiri.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yavuze ko hari amasoko yamaze kubakwa ari hafi yabo, bityo ariyo bakwiye kubanza kumenyereza agakomera, noneho andi nayo akazitabwaho nyuma.
Yavuze ko hari isoko rya Bishenyi ryubatswe kandi riri hafi yabo kuko riremwa n’abaturutse mu mirenge itandukanye, abagira inama yo kujya barigana ku bwinshi kugira ngo rikomere.
Ati “Ntabwo ahantu hose baturage bahurira twahubaka isoko. Abaturage icyo nababwira ni uko ahari amasoko yubakiye ariho twateza imbere akabanza nayo agakora neza, kuko hari aho arema rimwe kandi yagakwiye kuba arema buri munsi. Ubwo rero ni ukubanza gukoresha ayo twubatse akagera ku rwego rushimishije, tugatekereza no kuba twakubaka andi nyuma.”
Yagiriye inama abikorera yo kubaka ku bwinshi inzu mu gasantere ka Rugarika kugira ngo habe ahantu hakorerwa ubucuruzi bubateza imbere, aho gutegereza ko byose Leta izabikora.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!