Abanyeshuri basanzwe bafashwa kubona ubumenyi mu Cyongereza binyuze muri ‘Laboratoire’ yabugenewe ifite ibikoresho by’amajwi bigezweho, bikoreshwa mu gutoza abanyeshuri kugira ngo bamenye ururimi.
Kuri ubu iyi ‘Laboratoire y’Icyongereza’ muri kaminuza ya Mount Kenya yakinguriye imiryango n’abandi bose babyifuza nubwo bataba ari abanyeshuri.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa Kaminuza Wungirije ushinzwe iby’Ubushakashatsi ku Masomo, Dr. Catherine Wanjiku, wagize ati “MKUR yakira abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by’Isi. Umubare munini muri bo baturuka mu bihugu bivuga Igifaransa muri Afurika yo Hagati no mu Burengerazuba [bwa Afurika], bamwe muri bo bakeneye kunoza ubumenyi bwabo mu rurimi rw’Icyongereza.”
Dr. Catherine Wanjiku, yakomeje avuga ko amarembo akinguye ku muntu wese wifuza kwiyungura ubumenyi muri uru rurimi.
Umuhuzabikorwa muri iyi Laboratoire y’Icyongereza, Jean de Dieu, yagize ati “Laboratoire ifasha abanyeshuri kwiga no kumva ururimi rw’Icyongereza. Inyigisho zacu zigizwe n’ibice bitandukanye birimo gusoma, kwandika, kumva no kuvuga.”
Yakomeje agira ati “Irafunguye ku banyeshuri bose ba MKUR yaba abiga imbonankubone cyangwa abiga bifashishije iyakure, tutibagiwe kandi n’abandi baba bashaka kwiga cyangwa kuzamura ubumenyi bwabo.”
Dr. Wanjiku yavuze ko kaminuza nyinshi zikoresha Icyongereza nk’ururimi nyamukuru rw’inyigisho yongeraho ko ibitabo byinshi ku masomo atandukanye yigishwa muri kaminuza biri mu Cyongereza.
MKUR yakira abanyeshuri baturuka mu bihugu bitavuga Icyongereza nka Mali, Tchad, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) akaba ari yo mpamvu irushaho guharanira kubigisha Icyongereza idasize inyuma n’abandi bashaka kuzamura ubumenyi bwabo muri uru rurimi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!