00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya gisirikare mu Rwanda izakora ite?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 March 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, iheruka kwemeza itegeko rishyiraho Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare, izajya ihuza inyigisho za gisirikare, amahugurwa n’ubushakashatsi mu bijyanye no kurinda igihugu no kubungabunga umutekano wacyo.

Iyo kaminuza izaba itanga inyigisho zo ku rwego rwo hejuru, itanga n’impamyabumenyi, impamyabushobozi n’andi mashimwe atandukanye.

Itegeko kandi riteganya ko izaba ifite inshingano zo guhuriza hamwe koleje na Academy z’ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Rinateganya kandi ko iyo kaminuza izateza imbere imitekerereze ishingiye ku ndangagaciro no gufata ibyemezo byubakiye ku bumenyi.

Izaba kandi ifite inshingano zo guteza imbere ubushakashatsi n’isesengura ku rwego rw’igihugu, akarere no ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kurinda igihugu n’umutekano.

Ubwo hatangazwaga umushinga wo kubaka mu gihugu kaminuza ya gisirikare, byavuzwe ko izaba irimo n’ishuri rya gisirikare rizaba rifite umwihariko wo kwakira no kwigisha abofisiye bakuru (kuva ku ipeti rya Colonel kugera kuri Général).

Umushinga wo kubaka iri shuri wagarutsweho na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda mu 2024 ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena.

Ati “Ku bijyanye na kaminuza, ubu amashuri ya gisirikare dufite ni menshi ariko ari ku rwego rwa kaminuza ni ririya shuri rya gisirikare ry’i Gako na ririya shuri riri i Nyakinama. I Gako batanga amahugurwa ku bashaka kuba ba ofisiye bato, hanyuma Nyakinama igatanga amahugurwa kuri ba Ofisiye bakuru ba Major, Lieutenant Colonel, na ba Colonel iyo bikabije.”

Yakomeje avuga ati “Tugiye kuzashyiraho n’ikindi cyiciro cy’ishuri ryitwa ‘National Defense College’ rifata guhera kuri Colonel kuzamuka na ba Général.”

Amashuri ya gisirikare atanga amasomo ya kaminuza ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ibintu Minisitiri Marizamunda yavuze ko bizahinduka mu minsi iri imbere kuko yose azaba yibumbiye muri Kaminuza ya gisirikare (National Defense University).

Ati “Impamyabumenyi zitangwa ubu, zitangwa na Kaminuza y’u Rwanda kugeza uyu munsi, ikizahinduka ubu ni uko hazaba ‘National Defense University’ izahuza ayo mashuri yose uko azaba ari atatu n’ibindi bigo bizajyamo birimo igikora ubushakashatsi n’igitanga amasomo yo kubungabunga amahoro, byose bikazaba biri muri iyo kaminuza ya gisirikare.”

Yakomeje avuga ko iyi kaminuza izabanza kwemezwa n’inzego za Leta bireba nk’uko bigenda ku zindi kaminuza zishaka gukorera mu gihugu.

Minisitiri Marizamunda yanasobanuye ko ayo mavugurura agamije kunoza imiyoborere ya RDF kugira ngo izabashe gusohoza neza inshingano ifite yo kurinda umutekano w’igihugu.

Muri Gashyantare 2026, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda.

Umushinga w’iryo tegeko ukimara kwemezwa wahise ujya gusuzumwa ingingo ku yindi muri komisiyo zihoraho ari na ho wavuye hemezwa ku buryo budasubirwaho itegeko nyirizina.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Ass Prof. Didas Kayihura Muganga, yabwiye IGIHE ko iyi kaminuza yigishaga abasirikare amasomo atajyanye n’igisirikare kandi ko ashobora kuzakomeza gutangwa.

Ati “Icyo ukwiye kumenya ni uko amasomo twabahaga atari ajyanye n’igisirikare, harimo make cyane cyane nk’iya Nyakinama yo muri Masters n’iyo ijyanye n’ijyanye na Gisirikare n’isomo rya Military Science iri i Gako.”

Yakomeje ati “Ibindi tubigisha ni amasomo asanzwe nk’ayo twigisha mu zindi porogaramu zacu. Ayo rero ni menshi nk’i Gako tuhafite porogaramu zigera kuri 11 ubu ngubu... ni Kaminuza ya Gisirikare ariko izaba ari iya Leta natwe turi Kaminuza ya Leta, imikoranire ni isanzwe. Ishobora kuba yigenga ni byo ariko ifitanye ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’amasomo kandi bijya bibaho.”

Ass. Prof. Kayihura asobanura kandi ko hashobora kuzabaho ibiganiro bigamije kunoza ubufatanye hagati y’impande zombi.

Yakomeje ati “Izo porogaramu twigishaga ni iza kaminuza y’u Rwanda ariko dushobora no kugirana ibiganiro tukaba twayabatiza nabo bakayakomeza cyangwa se bagakora porogaramu zihariye. Ishobora no kuza ikaturekera amasomo twatangaga, yo ikaza yibanda ku bya gisirikare cyane.”

Yagaragaje ko nubwo mu Rwanda hatari harigeze habaho kaminuza yihariye y’igisirikare, usanga ahandi zihaba, zigafasha mu bucukumbuzi n’ubushakashatsi mu bya gisirikare n’umutekano muri rusange cyangwa no gutanga andi masomo asanzwe.

Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Kaminuza y’u Rwanda ihatanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, imibare, ubugenge, ibinyabuzima, ubutabire, amategeko, ubuforomo, ubuhanga mu bya mudasobwa n’ubuhanga mu by’ubwubatsi.

Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako bahabwa ipeti rya Sous Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda
U Rwanda rugiye kugira Kaminuza yihariye ya gisirikare
Kaminuza y'u Rwanda isanzwe itanga amasomo atandukanye ku basirikare
Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, rihugura abofisiye bakuru ariko harashakwa irizajya rifasha na ba Général

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages