Mastercard Foundation ifasha abanyeshuri b’abahanga, kwiga ari no kongera ubumenyi bwo kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.
Benshi mu banyeshuri bafashwa biganjemo abakobwa biga siyansi, abafite ubumuga, impunzi ndetse n’abaturuka mu bindi bihugu bitandukanye muri Afurika.
Mu byo aba banyeshuri bafashwa harimo kwishyurirwa amafaranga y’ishuri, abatunga, guhabwa amahugurwa yihariye abatyaza mu nzego zitandukanye, haba amasomo n’indangagaciro z’ubuyobozi.
Hari kandi guhabwa ibikoresho by’ishuri byose bikenerwa, gufashwa kubungabunga ubuzima bwabo bw’imitekerereze, imibereho rusange isanzwe n’ibindi.
Umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda binyuze muri uyu mushinga, Mutimutuje Daniella Dewelly, yavuze ko ashimira Mastercard Foundation uburyo ibafasha kubona ibikenerwa byose kugira ngo bige neza kandi afashwe kugera ku ntego ze bityo azanagirire igihugu n’Isi akamaro.
Ati “Duhabwa byose dukeneye kugirango twige neza. Duhabwa kandi gahunda zitandukanye zidufasha kubona ubumenyi n’indangagaciro zo kuba abayobozi beza b’ejo hazaza, bityo tukazabasha no kugirira aho duturuka akamaro.”
Umuyobozi wa Mastercard Foundation, Kamanzi Elisee yagaragaje ko intego z’uyu mushinga ari uguha amahirwe yo kwiga abatabasha kuyabona mu buryo bworoshye, binyuze muri Kaminuza zitandukanye zikomeye hirya no hino ku isi harimo na Kaminuza y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko biteze byinshi kuri aba banyeshuri bafashwa na Mastercard Foundation kandi bakaba koko batarangiye no kubigaragaza.
Ati “Tubitezeho kuzavamo abayobozi beza bazagirira akamaro igihugu n’imiryango yabo, bagateza imbere Afurika ndetse n’Isi muri rusange kuko bahabwa bikenewe byose ngo bige neza kandi bagere ku ntego zabo.”
Umujyanama muri Minisiteri y’Uburezi, Eng. Gatabazi Pascal, wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi muri uyu muhango, yashimiye Kaminuza y’u Rwanda ku ruhare ikomeje kugira mu guha urubyiruko ubumenyi rukeneye mu kunoza umurimo bigendanye n’uburyo n’ibisabwa ku isoko ry’umurimo.
Umushinga w’Uburezi wa Mastercard Foundation muri Kaminuza y’u Rwanda watangiye mu 2021. Ugamije gufasha abanyeshuri 1200 mu gihe cy’imyaka myaka 10. Kuri ubu, Kaminuza y’u Rwanda imaze kwakira abanyeshuri hafi 500.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!