Ni icyemezo cyatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Nzeri 2024. Juliana Kangeli Muganza asimbuye kuri uyu mwanya Nelly Mukazayire wagizwe Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Juliana Kangeli Muganza yari asanzwe akora nk’umusesenguzi mu Kanama gashinzwe ingamba na politike mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na politike za leta yakuye muri Kaminuza ya Oxford. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Drexel University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
RDB ni urwego rwashyizweho n’Itegeko nº 46/2013 ryo ku wa 16/06/2013. Ifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda hashyigikirwa iterambere ry’urwego rw’abikorera.
Ifite kandi inshingano zo kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije kwihutisha ibikorwa byose by’iterambere ry’ubukungu no gufasha Leta n’urwego rw’abikorera kubigiramo uruhare rugaragara, gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije guteza imbere ishoramari ry’abenegihugu n’iry’abanyamahanga mu Rwanda hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ubukungu.
Ifite kandi mu nshingano gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije guteza imbere ibijyanye no kohereza ku masoko yo mu karere n’ayo ku rwego mpuzamahanga ibicuruzwa na serivisi byongerewe agaciro, uretse ibiri mu nshingano z’izindi nzego; guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, kugira uruhare mu kugena no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba birebana n’ubukerarugendo no kubungabunga pariki z’Igihugu n’ahandi hantu hakomye mu birebana n’ubukerarugendo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!