00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Rwangombwa yashyizwe mu buyobozi bwa Old Mutual Holdings Plc

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 June 2026 saa 07:32
Yasuwe :

Umunyarwanda John Rwangombwa yashyizwe mu nama y’ubuyobozi y’ikigo Old Mutual Holdings Plc gitanga serivisi z’imari, ishoramari, ubwishingizi, ubujyanama no gucunga imitungo mu bihugu bya Afurika birimo u Rwanda n’ibyo muri Asia.

Inshingano Rwangombwa yahawe si iy’umunsi ku munsi. Azajya areberera inyungu za Old Mutual, binyuze mu gukurikirana ibigenda neza n’ibitagenda neza, birebana n’abanyamigabane, abakozi ndetse n’abakiliya bayo, kugira ngo irusheho gukura.

Iyi nshingano ni na yo yahawe izindi nararibonye mu rwego rw’ubukungu zirimo Dr. Claudia Manning wabaye Umuyobozi wa Banki y’Iterambere ya Afurika y’Epfo na Dr Phumla Mnganga wayoboye ibigo by’ishomari byinshi muri Afurika. Bayitangiye ku wa 1 Kamena 2026.

Rwangombwa ni inararibonye mu bukungu, cyane cyane mu bijyanye n’imari, ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu icungamutungo, yakuye muri Kaminuza ya Maastricht yo mu Buholandi.

Yabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda kuva mu 2013 kugeza mu 2025, nyuma yo kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2009 kugeza mu 2013, aho yayoboye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya mbere yo kubatura ubukungu no kugabanya ubukene (EDPRS I).

Gahunda nzahurabukungu ya EDPRS I yagabanyije ubukene mu Rwanda, buva kuri 12% byariho mu 2006, bugera ku 8% mu 2011.

Kuva mu 1998 kugeza mu 2002 yabaye Komiseri wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), aba Umuyobozi ushinzwe imari muri MINECOFIN, Umugenzuzi Mukuru kuva muri Gashyantare kugeza muri Nzeri 2005, aba n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN kuva mu 2005 kugeza mu 2009.

Muri manda ebyiri Rwangombwa yamaze muri BNR, yagize uruhare rukomeye mu kuvugurura urwego rw’imari mu rwego rw’abikorera mu Rwanda, kuko ubukungu bwarwo bwavuye kuri miliyari 2273 Frw mu Ukuboza 2013, bugera kuri miliyari 12.888 Frw mu Ukuboza 2024, inguzanyo rwahabwaga iva kuri miliyari 881 Frw, igera kuri miliyari 4356 Frw.

Rwangombwa kandi yayoboye amavugurura mu buryo bwo kwishyurana amafaranga, hatangizwa gahunda z’ikoranabuhanga zirimo eKash, aho kuva mu 2023 kugeza mu 2024, kwishyurana by’ikoranabuhanga byavuye kuri 4,6% birenga 300%, bishyira u Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika byorohereza abaturage kugera ku mafaranga.

Ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Rwangombwa byatumye mu 2015 no mu 2021, ikinyamakuru Emerging Markets kimugira Guverineri wa Banki Nkuru mwiza muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu Ugushyingo 2022 ubwo habaga inama yiga ku iterambere ry’ibigo by’imari muri Afurika, ahabwa igihembo nka Guverineri mwiza muri Afurika.

Old Mutual ibona muri Rwangombwa ubushobozi bwinshi bwo kuyifasha kuzamura ubukungu bwayo, ishingiye ku bunararibonye afite na byinshi yakoze mu Rwanda byatumye anahabwa ishimwe ku rwego mpuzamahanga.

Old Mutual yashyize John Rwangombwa mu nama y'ubuyobozi izajya iyireberera inyungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages