Yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yifatanije n’Abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho abasaga miliyoni bishwe mu minsi 100.
Mu butumwa bwe yagize ati “Nshobora kuba ndi mu mujyi wa Stockholm uyu munsi mu buryo bw’umubiri ariko ku mutima ndetse no mu ntekerezo ndi i Kigali. Uyu munsi twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abantu barenga miliyoni bishwe, dutekereza ku barokotse ndetse n’ababuze ababo muri ibyo bihe.”
Uyu mugore w’imyaka 47 yabaye Ambasaderi wa mbere wa Suède mu Rwanda kuva mu 2016 kugera mu 2019 ubwo yahabwaga izindi nshingano akaba umwe mu bakunzwe cyane ahanini bitewe n’urukundo n’umurava wo kubana neza n’Abanyarwanda.
Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 byatangijwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacana n’urumuri rw’icyizere.
I might be physically in Stockholm today but by heart & mind is in Kigali. Today we commemorate the Genocide against the Tutsi in 1994, where more than 1 million people were murdered. Thinking about the suffering of survivors & mourning of everyone that lost someone #Kwibuka28 pic.twitter.com/fs4Cycna56
— Jenny Ohlsson 🇸🇪 (@jennyohlssonMFA) April 7, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!